Muri gahunda yo kongera ibikoresho by’isuku ku isoko ry’u Rwanda, urubyiruko rwateguriwe amahugurwa yo kongera ubumenyi mu gutunganya ibikoresho by’isuku bikorewe mu Rwanda, mu rwego rwo gushaka ibisubizo mu kwirinda COVID-19.
Ni amahugurwa abera mu murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze yateguwe na Uburanga Products ku bufatanye na Leta binyuze mu kigo cy’Igihugu giteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) yashoye Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda muri uwo mushinga, aho ku ikubitiro hari guhugurwa urubyiruko rw’abasore n’inkumi 20 muri gahunda yiswe “kwigira umurimo ku murimo”.
Ayo mahugurwa ngo icyo aje gukemura, ni ikibazo cy’ibikoresho by’isuku byajyaga biboneka ari bike ku isoko muri ibi bihe bya COVID-19, n’ibibonetse ibyinshi bikaza ari ibitumizwa hanze nk’uko Kigali Today ibitangarizwa na Nshimiyimana Cephas, umuyobozi wa Uburanga Products, washinzwe n’uruganda rwa mbere mu Rwanda rutunganya ibikoresho by’isuku n’isukura.
Yagize ati “Urubyiruko 20 Leta yaduhaye ngo tubahugurire gukora ibikoresho by’isuku n’isukura, bigiye gukemura ikibazo cy’ibikoresho bike muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Guhugura aba bana biraziba n’icyuho cyo kuba ibikoresho u Rwanda rukoresha ku isuku n’isukura ibyinshi ari ibituruka hanze. Ubwo natangiraga umushinga wo gukora ibyo bikoresho muri 2013, nabonaga ko hari icyuho aho hejuru ya 80% y’ibikoresho by’isuku n’isukura dukoresha mu Rwanda byavaga hanze”.
Avuga ko gahunda ya Leta yo kwigira umurimo ku murimo, ari gahunda yo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kugira ubumenyingiro bufatika bwo kuba bagaragaza ubuhanga n’ubushobozi buhambaye ku isoko ry’umurimo mu rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko agitangira uwo mushinga kugeza na n’ubu ahura n’ikibazo cy’imbogamizi cyo kubona abakozi bashoboye, aho yabonye ko kugira ngo umwana agire ubumenyi buhagije, ari uko yahabwa ubumenyingiro ku byo yigira mu ishuri.
Ati “Nkimara kubaka uruganda, imbogamizi nahuye na zo ni ukubura abakozi bashoboye, aho umwana arangiza ishuri ariko wamushyira mu kazi ugasanga ntazi no gupfundikira icupa ry’amavuta.
Nubwo mu mashuri tuvuga ngo mu mwaka wa kabiri umwana ariga gukora isabune, ni amagambo gusa kuko njye namaze amezi atandatu nkora ubushakashatsi bwo gukora isabune byanga mbimena, hashira amezi atandatu aribwo ngeze ku isabune nyayo”.
Arongera ati “Bitandukanye no kuba umwana yiga mu ishuri gukora isabune mu magambo, na mwalimu ubikwigisha atabizi. Wagera no muri Kaminuza ugasanga umwalimu ubikwigisha ntabyo azi. Kugeza ubu hari gushakwa ibikoresho byinshi muri iki gihe cya COVID-19 abantu dukora ibikoresho by’isuku turasabwa byinshi ariko washaka abakozi babigufasha ukababura”.
Uwo muyobozi wa Kampani Uburanga Products arashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwigira umurimo mu murimo, aho urubyiruko 20 bitabiriye ayo masomo abenshi ari abasanzwe bihugurira muri urwo ruganda bashaka ubumenyi.
Muri 20 bahugurwa, bari mu byiciro binyuranye kuva ku warangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kugeza ku rwego rwa Kaminuza.
Mutuyimpundu Providence umaze imyaka itatu akorera Uburanga Products, umwe mu batangiye ayo mahugurwa bashaka ubumenyi, avuga ko yatangiye yimenyereza umwuga aho yize igihe kirekire adacika intege, ngo kubera ubumenyi yagaragaje muri ako kazi, yahawe akazi muri iyo Kampani aho ubu yamaze kugera ku nzozi ze, akaba yirihira Kaminuza, aho afite intego yo kuzakora uruganda.
Agira ati “Naje hano kwimenyereza umwuga wo gukora amavuta n’isabune ubwo nari ndangije amashuri yisumbuye nkabura ubushobozi bwo kwiga Kaminuza. Icyo gihe bagenzi banjye baransetse ngo ngiye guta igihe, ariko narihanganye nkora nk’uwimenyereza umwuga nyuma bampa akazi, ubu ndirihira Kaminuza kandi mfite n’ubu bumenyi, ndetse ngize amahirwe mbonye n’aya mahugurwa, ubu nzarangiza Kaminuza nkenewe ku isoko nibiba na ngombwa nishingire uruganda”.
Avuga kandi ko kuba bari kwiga gukora ibikoresho by’isuku n’isukura, biri mu rwego rwo gufasha Leta n’abaturage bayo muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.
Ati “Turi mu gihe cya Coronavirus, niba dukora iyi miti yifashishwa mu kwirinda, hari icyo dufashije Leta yayitumizaga hanze bikaba n’igihombo ku gihugu cy’amafaranga ajya hanze, ni yo mpamvu dufite icyo tumariye Leta mu kugeza ku baturage ibikoresho bibafasha mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19”.
Tuyishime Laissa wize kugeza ku rwego rw’amashuri atatu yisumbuye, avuga ko kuba yitabiriye ayo mahugurwa bigiye kumufasha kwihangira imirimo mu rwego rwo kwirinda ibishuko binyuranye yaterwa n’ubukene.
Uwo mukobwa avuga ko mu kwezi amaze yihugura amaze kugira ubumenyi bwamufasha guteza imbere imibereho ye y’ejo hazaza.
Ati “Abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato, bashukishwa no kuba batazi kwihangira umurimo. Ni yo mpamvu nahisemo imyuga kugira ngo niteganyirize ejo hazaza. Mu kwezi kumwe maze muri iki kigo cya Uburanga, maze kwiga byinshi birimo gukora amasabune yo kumesa”.
Kwitonda Deny umaze imyaka ibiri akorana na Uburanga, avuga ko yaje muri icyo kigo ashaka kuzamura urwego rwe nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu nta kazi agira.
Ati “Guhuza ibyo nize n’ibya hano mu ruganda byari bigoye kandi mu ishuri narize siyanse irimo n’ibijyanye no gukora ibikoresho by’isuku, ariko kugeza ubu ni byinshi maze kunguka. Turashimira WDA yaduteguriye aya mahugurwa. Namaze imyaka itatu nta kazi ngira ariko ubu Uburanga Products imaze kumfasha byinshi ku buryo ngeze ku nzozi zo kwikorera uruganda”.
Urwo rubyiruko rwatangiye ayo mahugurwa ku itariki 15 Kamena 2020 rugizwe na 70% b’igitsina gore, rugiye kumara iminsi 90 aho nyuma yaho abazatsinda amasuzuma yagenwe, bazahabwa impamyabushobozi ibafasha mu mirimo inyuranye ndetse ikaba yababera n’ingwate mu bigo by’imari mu gusaba inguzanyo yo kwifashisha mu mishinga yabo.
Ubuyobozi bwa Uburanga Products buvuga ko hafashwe abantu 20 hagendewe ku bushobozi buhari nyuma y’uko hiyandikishije abasaga 150 bashakaga kwitabira ayo mahugurwa, hakaba hari gahunda yo kwagura icyo gikorwa mu mwaka utaha hagamijwe kwakira abana benshi bazafasha igihugu mu kongera inganda zikora ibikoresho by’isuku n’isukura mu guhaza amasoko.
Ni Kampani yatangiye imirimo mu mwaka wa 2013, ubu ikaba ifite abakozi basaga 500 hirya no hino mu gihugu bacuruza ibyo bikoresho, aho yamaze no kubona abayihagarariye hirya no hino ku isi.