Urubyiruko rw’ Abakorerabushake ruterwa ishema no gukorera igihugu rudategereje igihembo

Muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Musanze abasore n’inkumi b’abakorerabushake (Youth Volunteers) 352, bari gufatanya n’ibindi byiciro by’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo.

Abatwara ibinyabiziga n

Abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru binjira ahahurira abantu benshi bapimwa umuriro

Uru rubyiruko buri munsi baba babukereye ahahurira abantu benshi nko mu mihanda, mu masoko, ahategerwa imodoka n’ahandi, bibutsa abagana izi serivisi gukaraba intoki, kubapima umuriro, kwambara udupfukamunwa n’ibindi bituma batirara.

Uru rubyiruko ruvuga ko ibi babikora nk’uburyo bwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, badategereje igihembo.

Nshimiyimana Jean Bonheur, Kigali Today yamusanze akorera ubu bukangurambaga muri gare ya Musanze. yagize ati “Hano ni hamwe mu hantu hagenda abantu benshi baturutse imihanda yoseA abo bose ni ngombwa ko bahabwa serivisi bahakeneye babanje gukaraba intoki, bapimwe umuriro, bambaye udupfukamunwa neza.

Hari aho bisaba gukoresha indangururamajwi kugira ngo abantu benshi bumvire icyarimwe

Hari aho bisaba gukoresha indangururamajwi kugira ngo abantu benshi bumvire icyarimwe

Nk’urubyiruko tuba turi hano kugira ngo tubyibutse ababa bashobora kubyibagirwa, tukaberekera uko bikorwa n’aho bagomba kubikorera, cyane cyane ko kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bishobora kwihutisha ubwandu bwacyo”.

Ntirenganya Françoise na we w’umukorerabushake, we ngo yafatiye urugero ku rubyiruko rwabohoye igihugu rudategereje igihembo, bimutera imbaraga zo kwifatanya n’abandi muri ubu bukangurambaga.

Yagize ati “Turi gukora ubu bukangurambaga kugira ngo dukore ikinyuranyo cy’urubyiruko rwo hambere rwabaye ibigwari, bikageza igihugu ku gusenyuka, kikongera kwiyubaka tubikesha urubyiruko rwitanze rudashyize imbere ibihembo.

Uru rubyiruko rwibutsa abaremye amasoko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Uru rubyiruko rwibutsa abaremye amasoko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ni yo mpamvu natwe twiyemeje kuticara ngo dusiganye abandi bashobora kuba banaturusha imyaka, cyane ko twe tugifite imbaraga zo gukora, tugamije ko ubuzima bwa benshi burokoka”.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe bukorwa n’abajyanama b’ubuzima gusa, ariko biza kugaragara ko hakenewe izindi mbaraga zo kubunganira.

Ngo uru rubyiruko rumaze kubona ko ari ngomba gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, byatumye inzego z’ubuzima zirwongerera ubumenyi butuma babasha gukora ubu bukangurambaga.

Babukorera mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze, bakigabanyamo ibyiciro bikora kuva mu gitondo kugeza mu masaha y’igicamunsi, abandi bagakomerezaho kugeza nimugoroba, ku buryo bitabangamira izindi gahunda z’ubuzima bwabo busanzwe, nk’uko Umurangamirwa Théodore, Umuhuzabikorwa w’iyi gahunda mu Karere ka Musanze abitangaza.

Aha umwe mu bagize urubyiruko rw

Aha umwe mu bagize urubyiruko rw’abakorerabushake yagiraga inama umudozi yo kwirinda gukora udupfukamunwa tutujuje ubuziranenge

Ati “Ntabwo ari muri iyi gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 gusa, kuko uru rubyiruko rusanzwe rugira n’ibindi bikorwa by’ubwitange nko kubakira abatishoboye, kurwanya ibyaha no kubikumira, gukora umuganda n’izindi gahunda za leta.

Uburyo bakoramo ntibibangamira izindi gahunda zabo zisanzwe. Impamvu y’ibi byose ni uko bamaze gusobanukirwa neza ko hari byinshi leta ibakorera byaba ibikorwa by’amajyambere, n’ibindi bituma imibereho y’Abanyarwanda irushaho kuba myiza, bikabatera akanyabugabo ko kwitanga batinuba nka zimwe mu ntego zabo kandi bakomeyeho”.

Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, abibutsa kutadohoka ku kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kigihari.

Agira ati “Umutungo wa mbere w’igihugu cyacu ni imbaraga z’abaturage. Tukaba dufite amahirwe ko umubare munini wabo ari urubyiruko. Ni ingenzi kuba izi mbaraga zihujwe n’ubushake ziri gukoreshwa mu bikorwa birinda ubuzima bwa benshi.

Dusaba Abanyarwanda muri rusange kubahiriza ingamba zose kuko icyorezo kigihari, tunabibutsa ko ikosa rito ryo kugira uburangare ntibabikurikize byatuma kitwinjirana”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.