Uruganda rukora za HOWO zigiye kujya ziteranyirizwa mu Rwanda rwamuritse indi modoka idasanzwe yagenewe imisozi

Uruganda rukora imodoka z’amakamyo azwi nka HOWO rwamuritse ubundi bwoko bushya bw’izi modoka zitwara imizigo iremereye ndetse runasobanura neza ko impanuka zikunze kuzivugwaho zidaterwa n’uburyo zikoze kuko zujuje ubuziranenge.

Ni mugihe abantu benshi mu Rwanda bari bamaze igihe binubira izi modoka kubera impanuka nyinshi zikunze kugaragara zakozwe na HOWO bakibwirako bishobora kuba ari ikibazo kirimo , gusa ngo siko bimeze kuko impamvu arizo zigaragara mu mpanuka ari uko arizo nyinshi ziri mu muhanda zitwara ibintu biremereye.

Tariki ya 18 Gicurasi 2024 nibwo uruganda rw’abashinwa (SINOTRUCK) rwamurikaga imodoka nshya ya HOWO MAX yahawe ubushobozi bwo kugenda mu misozi nahandi byajyaga bigora izindi modoka kuhagera.

Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru w’uru  ruganda  Lan Junjie yavuzeko isoko ryo mu Rwanda ari isoko ryababereye ryiza kuburyo bateganya no gutangira kujya bazihateranyiriza.

Ati “U Rwanda ni igicumbi cy’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Rufite ibihugu bituranyi bitandukanye birimo Tanzania, RDC na Uganda kandi hose tuhafite isoko. U Rwanda hano rwaba igicumbi cy’iri soko ryacu ryo mu karere.”

Muri uyu muhango watangiwemo impano ku banyamahirwe bagiye batsindira ibiro Radio zigezweho , terefone ndetse na Laptop ,  wari wanitabiriwe n’Umunyamabanga nshingabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro washimye aba bashoramari b’abashinwa bo muri China Machinnary n’uruganda rwa Sino Truck ruri kuzamura iterambere ry’ubucuruzi.

Mu ijambo rye uyu muyobozi Hauss Monique yagize Ati “Umushoramari nk’uyu mu karere kacu, tuba twishimiye iterambere…ibi biri mu bikorwa bigiye kuduteza imbere hari kandi n’uko Abanyarwanda bagiye kubona serivisi nziza kandi bakayibona hafi byumvikana ko bizabafasha kandi byinjiriza igihugu imisoro.”

Aha kandi uhagarariye abacuruzi b’izi modoka za HOWO mu Rwanda nawe yasabye aba bashoramari bazanye uru ruganda kuba bakora uko bashoboye bagatangira kujya banatanga amahugurwa ku bashoferi bazitwara mu rwego rwo kuzisobanukirwa neza.

Uyu muhango wo kumurika imodoka nshya ya Howo Max wari witabiriwe n’abantu benshi.

Iyi modoka ya HOWO MAX yagenewe kugenda mu misozi miremire.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.