Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko n’ubwo hari ubushakashatsi bwinshi ku rukingo rw’icyorezo cya Covid 19, abantu batagomba kwizera ko hari igitangaza kizabaho, kuko bishoboka ko nta muti cyangwa urukingo byaboneka.
Ibi, ni ibyavuzwe ku wa mbere tariki 03 Kanama 2020 n’umuyobozi wa OMS bwana Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu kiganiro n’abanyamakuru, asaba ibihugu gukomera ku ngamba zo kwirinda, batoza abaturage uko babana n’icyorezo kandi ntikibagereho, aho gukomeza kwizera ko bazabona urukingo rushobora no kutazigera ruboneka.
Bwana Tedros yagize ati: “Ubushakashatsi bukorwa buraduha icyizere. Ariko ibyo ntibivuze ko byanze bikunze urukingo.”
Gusa ariko, avuga ko iki cyorezo abantu bashobora kukigabanya, bubahiriza ingamba n’amabwiriza yatangajwe, ariko kandi hakaba n’ubushake bwa politiki mu bihugu byose, kuko ngo ibihugu bidakoranye n’abaturage babyo mu kwirinda nta cyagerwaho.
Imibare yatangajwe na kaminuza ya Johns Hopkins University kuwa 03 Kanama 2020, icyorezo cya Covid 19, kimaze guhitana abasaga ibihumbu 690, abasaga miliyoni 18 baranduye naho abasaga miliyoni 10 baravuwe barakira.