Urukundo ntirugasaze Mama! Reba Amafoto yuje ubwuzu kandi yihariye utabonye yo mu bukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa Iradukunda basize inkuru y’isomo rikomeye kuri rubanda

Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] nyuma y’amasaha make asabye akanakwa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 bahise banashyingiranwa. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, ni nyuma y’uko ku wa Kane ari bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabereye mu Intare Conference i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Prince Kid yari yagaragiwe na Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou mu gihe Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.
Muri ubu bukwe bwe, Prince Kid yatunguranye maze asaba DJ Ira akanya wususurutsaga abantu maze aba ari we noneho abavangavangira umuziki.

Ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo nibwo Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko. Muri 2022 ubwo Prince Kid yafungwaga akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura, nibwo Miss Iradukunda Elsa yagaragaje urwo akunda uyu musore.

Yazengurutse mu bakobwa abasaba ko basinya ko Prince Kid atigeze abahohotera, yaje kubifungirwa kuko byafashwe nko kubangamira iperereza. Prince Kid ubwo yari afunguwe yaje kumwitura kumugira umugore kuko ari nabwo basezeranye imbere y’amategeko. Ni inkuru yashimishije benshi bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda.

AMAFOTO

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.