Urukundo si Amafaranga! Menya ibintu 7 bitari yo abakobwa babanza kureba ku basore babatse urukundo cyangwa se bagiye kubatereta

Ubusanzwe iyo umusore akunze umukobwa akamwaka urukundo hari byinshi umukobwa aabanza kumugenzuraho akareba niba abyujuje kugirango bakundane. Muri iki gihe kandi bizwiko abakobwa benshi bakunze kubanza kureba niba umusore afite amafaranga mbere yo kumuha urukundo.

Urubuga Elcrema rwatangaje ko nubwo abenshi mu bakobwa babanza kwirebera niba umusore afite amafaranga, gusa ngo hari n’ibindi bintu bareba mbere yo gufata umwanzuro wo gukundana nabo. Dore ibintu 7 bitari amafaranga abakobwa bareba ku basore:

1.Imiterere y’umubiri wawe : Imiterere y’umubiri wawe iba ivuze ikintu kinini kuri we. Abakobwa n’abagore benshi bakunda umusore wubatse umubiri. Bityo rero iyo muhuye yita kureba ibiro byawe n’ingano yawe.

2.Isura : Iki ni igice abakobwa bakunda kwitaho. Iyo abonye ufite mu maso hakurura atangira kukwiyumvamo kabone n’ubwo waba uri muto muto. Iyo abonye ufite mu maso hagaragara nabi kukwiyumvamo biva kure. Mu bintu yita kureba mu maso harimo ubwanwa, amaso, umusatsi, hamwe n’umunwa.

3.Uko ugaragara: Hano umukobwa areba uko wifata, uko ukora umusatsi, imigaragarire yawe muri rusange. Hano kandi n’imyambarire nayo ayitaho cyane.

4.Icyizere: Ucyivuga ijambo rya mbere riba rihagije guhita icyizere wifitiye kigaragara. Buri mukobwa cyangwa akururwa n’icyizere yakubonyemo. Iyo abonyeko utiyizera biragoye ko yakwemerera urukundo.

5. Ibiganiro : Igihe utagira ibiganiro ngo abyishimire kukwiyumvamo biba biri kure kabone n’ubwo yaba yanyuzwe na bimwe byavuzwe ruguru. Nta mukobwa wifuza gukundana n’umuntu utabasha kuryoshya ikiganiro.

6.Gusetsa: Abakobwa bakunda umuntu ubaganiriza bakishima bagaseka. Igihe ugira ibiganiro ushobora kumusetsa biroroha kwigarurira umutima we.

7.Inseko: Uburyo useka kuri we abona koko niba uri umwizerwa cyangwa uri indyarya. Iyo akubonamo ko wakwizerwa byoroha kukwiyegurira akagukunda ntacyo yikanga.

Wowe wibwiraga ko umukobwa cyangwa umugore afata igihe kinini akwigaho siko bimeze ahubwo atangira bwa mbere mugihura. Ibi rero byafasha umusore ugiye kwinjira cyangwa ugiye gushaka umubano n’uko yakwitwara imbere y’umukobwa yabengutse.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.