Urukweto Michael Jordan yambaye rwagurishijwe angana na Miliyoni 596 Frw

Urukweto Michael Jordan yakinnye yambaye rwaguzwe muri cyamunara Amadolari ya Amerika ibihumbi 615 nk’uko bitangazwa n’uwarugurishije Charlie’s auction rukaba ruhise rujya imbere mu mafaranga y’urwagurishijwe menshi mu mezi atatu ashize.


Izi nkweto z’amabara y’umweru, umutuku n’umukara ni izo mu bwoko bwa Air Jordan 1 uyu mukinnyi wa Basketball wamamaye yambaye mu mukino wabereye mu Butaliyani mu 1985.

Michael Jordan yatsinze amanota menshi bigera aho amena aho umupira winjirira (panier). Yatsinze amanota 30 muri uwo mukino aho yakiniraga ikipe ya Chicago Bulls.

Umwaka ushize, rwiyemezamirimo w’umunya-Canada, Miles Nadal, yaguze inkweto zo mu bwoko bwa Nike, Adidas na Air Jordan zari zashyizwe mu cyamunara na Sotheby’s ku bihumbi 850 by’Amadolari.

Iyi cyamunara ije ica agahigo k’iyindi iherutse kuba yagurishije izindi kweto za Air Jordan 1 ku madolari ibihumbi 560. Ibi bibaye nyuma y’uko hasohotse filime mbarankuru yitwa “The last dance” yakozwe na ESPN hamwe na Netflix ivuga ku buzima bw’icyamamare Michael Jordan n’ubuzima bwe muri Chicago Bulls ndetse n’ubucuruzi bw’inkweto za Air Jordan 1.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.