Urupfu rw’umusore watitizaga imbuga nkoranyambaga ruracyashegeshe benshi

Ethan Is Supreme, umusore w’imyak 17 wari umaze kwamamara kubera kwerekana ibintu by’ubwiza, yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize, nyamara na n’ubu urupfu rwe rukomeje kwibazwaho.

Ethan yapfuye afite imyaka 17

Ethan yapfuye afite imyaka 17

Uyu musore wakurikirwaga n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, biravugwa ko ashobora kuba yazize kunywa ibiyobyabwenge byinshi n’ubwo nta rwego rurabyemeza.

Umwe mu nshuti ze za hafi bafatanyaga ku mbuga nkoranyambaga Ava Louise, na we yavuze ko abuze umuntu w’umuhanga kandi ko yari umuntu w’agaciro isi ibuze mu buryo bw’amaherere.

Ibitangazamkuru byinshi byakunze kumwerekana nk’umwe mu bantu bari bazi kwisiga ibirungo by’ubwiza, maze isi yose igatangara ndetse abantu benshi bagacika ururondogoro.

Uyu musore yatangiye aka kazi mu mwaka wa 2017, ndetse yahise agira abamukurira barenga ibihumbi 100, byatumye ahita ava mu ishuri gusa ntibyamukundiye, ahubwo yahise atangira kujya ahandi ndetse ahimba uburyo bwe bw’imyambarire yise ‘Hellboy’.

Amwe mu mafoto ya Ethan

Amwe mu mafoto ya Ethan

Ibyo yikoraga ku mbuga nkoranyambaga byatumye akurikirwa n’amamiliyoni y’abantu bamwe bakamufata nka shitani, ndetse bamwe bakavuga ko ibyo akora ari uburara, bamwe mu bamukurikira bavugaga ko ashobora kuba aronda uruhu, cyangwa se ko yifitemo urwango ku bo badahuje.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.