Amakuru yizewe avuga ko urukundo rwa Cyusa na Jeanine Noach bari bamaze umwaka urenga bakundana rwamaze kuzamo kidobya ndetse kugeza ubu aba bombi batari gucana uwaka.
Kuva mu 2021, urukundo rwa Cyusa na Jeanine Noach rwari rwatangiye mu ibanga rwakajije umurego, bigeze mu bakunzi b’imyidagaduro babatera imijugujugu.
Ababateraga imijugujugu bashingiraga ku kuba umukunzi wa Cyusa yaba amuruta cyane, uyu muhanzi wari utarerura ko akundana n’uyu mugore usanzwe utuye i Burayi we yabanje kuyobya uburari ahakana urukundo rwabo.
Cyera kabaye Cyusa yaje kwemera ko ari mu rukundo na Jeanine ndetse atangira intambara yo kwiyama abari bakomeje kwibasira umukunzi we.
Cyusa yumvikanye kenshi avuga ko abatishimiye urukundo rwabo ari abanyeshyari cyangwa bakaba imburamukoro ziba zishaka gutokora ijisho ry’abandi kandi ayabo akomerewe.
Akanwa kacyuriraga abannyegaga urukundo rwabo ni nako kahundagazagaho imitoma Jeanine.
Urukundo rw’aba rwari rwatangiye kwigaragariza ku mucanga wo muri Zanzibar aho bari bagiye gusangirira ubuzima mu Ugushyingo 2022.
Kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga abakunzi b’imyidagaduro ijisho barihanze Cyusa na Jeanine gato bakoze kakaba inkuru ikomeye.
Muri Gashyantare 2022, ubwo Jeanine yizihizaga isabukuru y’amavuko, yagiye kuyisangirira na Cyusa ku mucanga w’i Dubai urukundo rwabo rutangira kwaka ku mbuga nkoranyambaga.
Ntawe uzibagirwa amafoto yabo iruhande rwa Burj Khalifa cyangwa ayo mu buriri basomana muri icyo gihe.
Akiva mu butayu bw’i Dubai, Cyusa yatangiye kumvikana ahamya ko uwe yamubonye ndetse yamaze no kumukorera indirimbo yise ‘Uwanjye’.
Iyi ndirimbo yari yijeje abakunzi b’umuziki we ko izafatirwa amashusho i Burayi aho yagombaga kwerekeza muri Mata 2022.
Abakunzi ba Cyusa bategereje ko iyi ndirimbo isohoka baraheba, uyu muhanzi wari ukubutse i Burayi yabwiye abanyamakuru ko yagize umwanya muto ariko ahamya ko hari gahunda yo kuyifatira amashusho yagombaga gufatirwa i Dubai cyangwa Jeanine yaza mu Rwanda akaba ariho afatirwa.
Nubwo ariko yabihishaga, bivugwa ko Cyusa yavuye i Burayi umwuka watangiye kuba mubi, nyuma y’iminsi mike Jeanine yasibye amafoto yose bari bahuriyemo inkuru z’uko batandukanye zirushaho kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Mu rwego rwo kuzicubya, Cyusa na Jeanine bagiye kuri Instagram bahakana amakuru yabatandukanyaga, abari bari kuyabara amagambo ashira ivuga.
Ibyo gutandukana kwabo byongeye kubura umutwe mu nkuru zinyuranye mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yasohoraga indirimbo yijeje abanyamakuru gushyiramo umukunzi we, nyamara akamusimbuza.
Ibi icyakora Cyusa yongeye kumvikana ahamya ko ntaho bihuriye no kuba yaratandukanye n’umukunzi we.
Aganira na Shene na ‘Isimbi TV’, Cyusa yavuze ko bitaturutse ku kuba yaratandukanye n’umukunzi we, ahubwo ahamya ko yifuzaga ko indirimbo ye yareberwa mu ndorerwamo rusange aho kuyibona mu ishusho y’urukundo rwe gusa.
Cyusa yavuze ko kugabanya gusangiza ubuzima bw’urukundo rwabo ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga byari ukugabanya umurindi w’amagambo bari bamaze igihe bavugwaho.
Ati “Twashatse kubigabanya kuko abantu bari batangiye kuba mu rukundo rwacu kurusha uko twe tururimo.”
Ku rundi ruhande ariko, nubwo Cyusa yahakanye amakuru yo gutandukana kwe n’umukunzi we, umwe mu nshuti zizewe za Jeanine Noach yaduhamirije ko urukundo rwabo rwamaze gushyirwaho akadomo.
Aya makuru yizewe ahamya ko nubwo Cyusa akomeje guhakana amakuru yo gutandukana kwabo, mu by’ukuri ubu byarangiye.
Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Hashize iminsi byararangiye ndetse Jeanine yatunguwe no kumva Cyusa atemera ko batandukanye mu kiganiro aherutse gukora kandi azi neza ko ibyabo byashyizweho akadomo.”
Ikindi uyu waduhaye amakuru ashingiraho ni uko kuva Jeanine yaza mu Rwanda mu minsi ishize ubwo yari atashye ubukwe bw’umuntu w’iwabo mu muryango, kugeza magingo aya atarabonana na Cyusa.
Icyakora nubwo uyu waduhaye amakuru yaduhamirije ko iby’urukundo rwa Cyusa na Jeanine byarangiye, ntabwo yigeze akomoza ku cyo bapfuye.