USA: Imbeba na zo zagezweho n’ingaruka za COVID-19

Mu gihe ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, birimo ahantu ho kurira (restaurants) n’utubari, byafunze imiryango yabyo, ibindi bikagabanya ingano ya serivisi byatangaga, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ikibazo cy’imbeba zitangiye kuba nyinshi mu ngo z’abantu kubera kubura aho zikura ibiribwa.


Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira indwara (Center for Disease Control – CDC) kirimo kuburira Abanyamerika ko hari ibice bimwe by’icyo gihugu birimo kubona umubare w’imbeba wiyongera hafi y’abaturage kubera ko zitakibasha kubona ibyo zirya mu ngarani z’amaresitora.

CDC ivuga ko imbeba zitungwa cyane n’ibiryo ndetse n’ibindi bisigazwa biva muri za resitora n’utubari. Kuba rero izi resitora zarafunze, byatumye ibiribwa bigabanuka cyane, by’umwihariko mu duce tw’imijyi.

Iyi nkuru ya CNN ivuga ko igabanuka ry’ibiribwa mu mijyi rikaba ririmo gutuma imbeba zitangira gushakira imibereho mu bindi bice cyane cyane ahantu hagenewe guturwa. Mu gukora ibi ngo zikaba zirimo no guhindura imyitwarire aho zirushaho kugira amahane, ibi kandi bikajyana n’indwara zishobora guterwa n’imbeba.

Ikigo CDC kigira abaturage ba Amerika inama yo gufunga neza amazu yabo yo guturamo ndetse n’ay’ubucuruzi, ndetse no kwitondera aho bajugunya imyanda iva mu mazu yabo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.