USA: Joe Biden amerewe nabi ngo yegure nyuma y’uko perezida w’inteko nshinga mategeko abisabye akaba ari no kubikurikiranira hafi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kevin McCarthy, usanzwe abarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yasabye ko hatangizwa urugendo rwo kweguza Perezida Joe Biden wayoboye iki gihugu atsinze Donald Trump bari bahatanye.

Ni imvugo yasamiwe hejuru n’abo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains, cyane ko uku kwegura kwigeze gusabirwa na mugenzi wabo wahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump. Bamwe mu banyamategeko b’Aba-Républicains bagaragaje ko McCarthy nadashyira imbaraga mu bikorwa byo gusaba ko Biden yakwegura bazamukura ku mwanya wo kubahagararira mu Nteko.

Ubwo McCarthy yasabiraga Biden watsinze Trump mu matora ya 2020, yagize ati “Ndasaba Inteko Ishinga Amategeko gutangiza urugendo rwo kweguza Perezida Joe Biden. Tuzakurikiza ibyo amatora azagaragaza.” Kevin McCarthy yavuze ko kweguza Biden kuzibanda ku byo uyu Mu-Démocrate akomeje gushinjwa birimo gukoresha ubutegetsi nabi ndetse no kwimakaza ruswa.

Kuva Aba-Républicains bayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika muri Mutarama batangiye gukora iperereza kuri Perezida Biden ku bijyanye no kunyereza umutungo, gusa kugeza uyu munsi nta bimenyetso bifatika bigaragaza imyitwarire mibi.

Umwe mu bafatanyaga n’ubucuruzi na Hunter Biden yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko uyu muhungu wa Joe Biden yifashishaga ko se ari umwe mu bayoboye igihugu bigatuma ibicuruzwa bye bigurwa kandi bigakorwa n’umubyeyi we abizi. Ku rundi ruhande ariko abagize Ishyaka ry’Aba-Démocrates bagaragaje ibi bikorwa by’Aba-Républicains nka bimwe byo gushaka kwibagiza ku birego bine Trump akurikiranyweho.

Reuters yanditse ko Trump yasabye bagenzi be b’Aba-Républicains gushaka uko bakweguza Trump, ibintu basa nk’aho bumvise cyane ko babwiye McCarthy ko batazatora amategeko ajyanye n’ingengo y’imari yakoreshwa na guverinoma mu mwaka ugiye gukurikiraho, mu gihe ataba ashyize imbaraga ku kweguza Trump.

Itegeko Nshinga rya Amerika riha uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko kweguza abayobozi bakuru b’igihugu barimo na perezida mu gihe bagaragayeho ubugambanyi, ruswa cyangwa ibindi byaha n’imyitwarire mibi ikomeye.

Perezida ashobora kweguzwa iyo Inteko Ishinga Amategeko yemeje ingingo yo kumweguza bigakorwa hashingiye ku majwi angana na bibiri bya gatatu by’abatoreye icyo cyemezo, ariko bikemezwa na Sena.

Muri Nyakanga 2023 Biden yigeze guseka Aba-Républicains bamukangishaga ko bazamweguza, aho yavuze ko bashaka ikindi bakwitwaza kuko itakara ry’agaciro k’idolari ryari riri kugabanuka. Yagize ati “Wenda bazahitamo kunyeguza kuko itakara ry’agaciro k’idolari riri kumanuka. Sinzi icyo bazagenderaho, ntegerezanyije amatsiko kureba icyo bazakora.”

Nubwo Perezida Biden avuga atyo, ku rundi ruhande akomeje kugaragazwa nk’umuntu watakarijwe icyizere mu ishyaka rye ry’aba-democrates mu gihe yiteguye guhatanira manda ya kabiri mu matora ya ateganyijwe umwaka utaha.

Ikusanyabitekerezo rishya rya CNN ryagaragaje ko abagera kuri 46% mu bateganyijwe kuzatora ku ruhande rw’Aba-Démocrates, bavuga ko umukandida uwo ari we wese w’Umu-Républicain ashobora kuba amahitamo meza kurusha Biden mu matora yo mu 2024.

Kuva Biden yatangaza ko azongera kwiyamamaza mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho yavuze ko amatora ya 2024 ari urugamba rwo guhangana n’Aba-Républicains b’abahezanguni, ibipimo by’uburyo abantu bamwiyumvamo byakomeje kujya hasi. Iri kusanyabitekerezo ryerekana ko imikorere ya Biden mu biro n’aho igihugu gihagaze ubu ari bibi cyane.

Abagera kuri 58% ntibamwiyumvamo ndetse bavuga ko politiki ze zatumye ubukungu bwa Amerika burushaho gusubira inyuma uhereye igihe yagiriye ku butegetsi naho 51% bavuga ko guverinoma igomba gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo igihugu gifite.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.