USA: Kamala Harris, umugore w’umwirabura uzaba Visi Perezida mu gihe Biden yatorwa

Urugendo rwo guhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika rurakomeje, hagati y’Umudemokarate Joe Biden, n’Umurepubulikani Donald Trump. Kuwa kabiri tariki ya 11 Kanama, Joe Biden yatangaje ko Senateri wa Leta ya California Kamala Harris, ari we uzaba Visi Perezida, mu gihe yaba atowe, ndetse bakaba baziyamamazanya.

Joe Biden na Harris

Joe Biden na Harris

Harris, umugore ufite inkomoko muri Aziya, ni we mugore wa mbere w’umwirabura ugenwe kuzajya muri uwo mwanya mu mateka ya Amerika.

Hariss, azwiho kuba amaze iminsi asaba ko hakorwa amavugururwa mu gipolisi cya Amerika, mu gihe abaturage bakiri muri gahunda yo kwamagana irondaruhu rikorerwa abirabura, ahanini rikozwe n’abapolisi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku biro bya Perezidansi ya Amerika ku wa kabiri tariki ya 11 Kanama, Perezida Trump yavuze ko Madamu Harris Kamala adashoboye, ndetse ko naniyamamaza ntaho azagera.

Yavuze ko ari ku rwego rwiza rwo kuba yashyirwa mu igeragezwa. Yavuze ko yatangajwe no kuba Biden yarahisemo umugore udashoboye ngo amubere Visi Perezida.

Ni mugihe Barack Obama wahoze ayobora Amerika, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yagaragaje ko yishimiye uguhitamo kwa Biden.

Yagize ati “Nzi neza Senateri Harris, kandi muzi kuva kera. Uyu mwanya arawukwiye rwose kandi arawushoboye, kuko yiteguye kuva kera. Mu mirimo ye, yaranzwe no guharanira kubahiriza itegeko nshinga. Uyu ni umunsi mwiza ku gihugu cyacu. Mureke tugende dutsinde aya matora”.

Amatora ya perezida muri Amerika, ateganijwe itariki ya 3 Ugushyingo 2020.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.