USA: Nta Viza zizahabwa abanyamahanga bakoresheje ikoranabuhanga

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, Guverinoma ya Donald Trump yari yatangaje ko itazemerera abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Amerika kuguma ku butaka bwayo, mu gihe amasomo yabo azakomeza gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa.


Iki cyemezo, cyamaganywe n’ubuyobozi bwa za kaminuza zikomeye muri Amerika, zirimo kaminuza ya Harvard n’iya Massachusetts Institute of Technology, aho iki cyemezo cyahise kivanwaho, bakemererwa abo banyeshuri bakaguma muri Amerika.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, byatangaje kuwa 24 Nyakanga 2020, ko abanyehuri b’abanyamahanga bifuza kwiga muri Amerika, basaba viza yo kwinjira muri Amerika, batazayihabwa, mu gihe amashuri bigamo azaba atanga amasomo akoresheje internet gusa. Ibi kandi, ngo bizakorwa muri kaminuza nyinshi muri iki gihugu, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Na mbere y’uko icyorezo cya Covid 19 cyaduka ku isi, ntibyari byoroshye kubona viza yo kujya muri Amerika, mu gihe ishuri ushaka kwigamo ritanga amasomo ku buryo bw’ikoranabuhanga. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zifite abanyeshuri basaga miliyoni b’abanyamahanga bigayo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.