USA: Pentagon yavuze ko nta basirikare izohereza kurwanya abigaragambya

Kuwa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, ni bwo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko niba abayobozi b’Intara n’Imijyi bananiwe guhosha imyigaragambyo, azohereza igisirikare, kigakoresha imbaraga zose mu kugarura ituze.


Abigaragambya muri Amerika barasaba ko George Floyd wishwe atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi yahabwa ubutabera, kandi ubuzima bw’abirabura b’Abanyamerika bugahabwa agaciro, bakareka kujya bahutazwa n’inzego za polisi.

Kuwa gatatu tariki 03 kamena 2020, Mark Esper Umuyobozi Mukuru w’igisirikare cya Amerika, yavuze ko nta basirikare bazoherezwa mu mihanda kurwanya abigaragambya.

Ibi Pentagon ibitangaje mu gihe kuri uyu wa 4 Kamena, abigaragambya bavuga ko bagifite gahunda yo gukomeza ibyo biyemeje, nyuma y’icyumweru cyose bigaragambya mu mahoro, ahandi bakagaragaza umujinya ukabije batwika imodoka n’inzu zinyuranye.

Abigaragambya kandi ntibita ku mukwabu washyizweho, aho bategetse kujya bava mu mihanda saa mbili z’ijoro, kuko barara mu mihanda ijoro ryose.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.