USA: Urupfu rwa George Floyd rukomeje guteza impagarara (Amafoto)

Abantu batatu basize ubuzima mu myigaragambyo mu Mujyi wa Indianapolis, muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho barashwe amasasu nk’uko byatangajwe na Randal Taylor, Umuyobozi wa Polisi muri ako gace. Basabye abaturage gusubira mu ngo mu gihe iperereza rigikomeza.

Ibyuka biryana mu maso byatewe abigaragambya mu Mujyi wa Atlanta (Georgia)

Ibyuka biryana mu maso byatewe abigaragambya mu Mujyi wa Atlanta (Georgia)

Abigaragambya baramagana urupfu rw’umugabo w’umwirabura witwa George Floyd, wishwe n’umupolisi w’umuzungu amutsikamije ivi ku ijosi.

Biteganijwe ko George Floyd, umwirabura wishwe n’umupolisi mu Mujyi wa Minneapolis, ashyingurwa kuri iki cyumweru. Arashyingurwa mu Mujyi yavukiyemo wa Houston muri Leta ya Texas. Abigaragambya bakaba ari benshi muri uwo mujyi kuva kuwa gatandatu tariki 30 Gicurasi, kugeza mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020.

Hagati aho imyigaragambyo irakomeje, aho abigaragambya bakajije umurego, batwika amamodoka, bagatwika inzu zikora ubucuruzi bunyuranye ndetse bagasahura ibirimo. Byabaye ngombwa ko hitabazwa abasirikare kugira ngo baze gufasha abapolisi bananiwe guhosha imyigaragambyo mu mijyi inyuranye.

Umukwabu washyizweho uvuga ko abantu bagomba kuba bageze mu ngo zabo saa mbili z’ijoro ntaho wubahirijwe, ahubwo abigaragambya bagiye biyongera cyane mu masaha y’umugoroba. Bigaragambya basaba ubutabera kuri George Floyd, basaba ko Dereck Chauvin yahamwa n’icyaha cyo kwica abigambiriye, ndetse n’abandi bapolisi batatu bari kumwe bagakurikiranwa mu mategeko.

Mu gihe Perezida Trump avuga ko iyi myigaragambyo igiye guhagarara mu buryo bwihuse, abigaragambya bo bavuga ko biteguye kuguma mu muhanda igihe cyose bizaba ngombwa.

Dore amwe mu mafoto n’uko byifashe hirya no hino muri Amerika:

Nubwo hashyizweho umukwabu wo gutaha saa mbili z

Nubwo hashyizweho umukwabu wo gutaha saa mbili z’ijoro, abigaragambya baraye mu mihanda ijoro ryose. Aha ni mu Mujyi wa Louisville (Kentucky)

Minnesota, abaturage bazaniye abigaragambya ibyo kurya

Minnesota, abaturage bazaniye abigaragambya ibyo kurya

Imodoka zatwitswe n

Imodoka zatwitswe n’abigaragambya

Mu Mujyi wa Los Angeles, California, abigaragambya basaba ko abirabura bagira amahoro

Mu Mujyi wa Los Angeles, California, abigaragambya basaba ko abirabura bagira amahoro

Barasaba ubutabera kuri Floyd

Barasaba ubutabera kuri Floyd

"I can

“I can’t brethe” (sinshobora guhumeka), ijambo rya nyuma Floyd yavuze

Washigton imbere y

Washigton imbere y’ibiro bya Perezida Trump, na ho abigaragambya barahari

Barasaba ko ubuzima bw

Barasaba ko ubuzima bw’abirabura buhabwa agaciro

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.