USA zikwiye umudali w’icyubahiro kuko zifite abarwayi benshi ba Covid-19 – Trump

Ubwo yari mu nama n’abayobozi bakuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko Amerika ikwiye umudali w’icyubahiro, kuba ari cyo gihugu kugeza ubu kigaragaramo umubare munini w’abanduye Covid-19.


Perezida Trump yagize ati “Iyo dukomeza kubona imibare y’abanduye izamuka, jyewe simbibonamo ikibazo. Mbona ahubwo ari ibintu bikwiye kubahwa, kuko biba bigaragaza ko uburyo dukoresha mu gupima buri hejuru cyane. Ibi rero mbona bikwiye kuduhesha umudali w’icyubahiro”.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zimaze gupima abasaga miliyoni 11, nk’uko byatangajwe ku wa Mbere w’iki cyumweru n’ikigo gishinzwe kurwanya no kwirinda ibyorezo muri icyo gihugu.

Abasaga miliyoni n’igice, ni bo bamaze kugaragara ko banduye, ni ukuvuga 14% by’ibipimo byose byafashwe, naho abasaga ibihumbi 91 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Perezida Trump akunze kugaruka cyane ku bijyanye no gupima abaturage, aho avuga ko ari kimwe mu bisubizo byo kwirinda Covid-19.

Avuga kandi ko Amerika igaragaza imibare ya nyayo ku bijyanye n’iki cyorezo, agashinja igihugu y’u Bushinwa kuba cyaragiye gitangaza imibare itari yo ndetse n’amakuru atari yo kuri Covid-19, ibintu avuga ko byatumye isi yose ijya mu kaga, mu gihe igihugu cy’u Bushinwa kivuga ko nta shingiro bifite.T

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.