Ushobora gusaba uruhushya rw’inzira ujya gushaka serivisi z’ingenzi ukoresheje ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, abantu bashobora gusaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi za ngombwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.


Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter, ivuga ko zimwe muri serivisi z’ingenzi harimo guhaha, kujya kuri banki, farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa.

Kugira ngo usabe urwo ruhushya, bisaba kwinjira ku rubuga rwa www.mc.gov.rw, cyangwa se ugakoresha telefoni igendanwa, ugakanda *127#.

Nyuma bisaba kwandika umwirondoro wawe, nomero yawe y’indangamuntu n’iya telefoni, hanyuma ukinjizamo ibikubiye mu rugendo rwawe, werekana aho uva n’aho ujya, impamvu y’urugendo n’ibirango by’ikinyabiziga (purake).

Hakurikiraho kwinjizamo itariki, igihe ugendeye n’igihe ugarukira, hanyuma ukohereza ugategereza igisubizo.

Iyo urugendo rwawe rwemewe cyangwa se rutemewe, Polisi ikoherereza ubutumwa ibikumenyesha.

Polisi y’u Rwanda isaba abantu bose bemerewe kujya gushaka serivisi zemewe ko bagomba kwerekana ubutumwa bugufi bubemerera kugenda, igihe Polisi ibahagaritse.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.