Utazibeshya wongera gukora ikosa rikomeye! Ahmed Bashir wahoze afasha Peresida wa Nigeria yahaye gasopo Davido uri mu kangaratete aramwiyama

Uwahoze ari umufasha wa perezida wahozeho muri Nigeria Muhammadu Buhari ,  Bashir Ahmad yagize icyo avuga ku cyemezo cy’umuhanzi w’icyamamare akaba n’umuyobozi mukuru wa DMW record label David Adeleke uzwi nka Davido wasibye agace gato ko muri videwo nshya ya Lagos Olori  yitwa ‘Jaye Lo’ yashyize kuri Twitter. Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha Davido azataramira abanyarwanda i Kigali mu kwezi gutaha kwa Kanama.

Muri clip (video) yasangijwe rubanda numuririmbyi uzwi, abantu bamwe bagaragaye basenga kandi hari n’abandi bari barimo babyinira imbere yumusigiti.

Iyi videwo yamaganwe cyane n’abantu benshi bahamagarira uyu muhanzikazi kuyikuraho no gusaba imbabazi Abayisilamu kubera “gusuzugura” idini ya Islam.

Nyuma yo kubanza kwirengagiza abamuneguraga, Davido yasibye ibyo Ahmad yavuze ko ari amashusho “ateye isoni” kuri paje ye ya Twitter.

Agira nicyo avuga ku iterambere, umunyapolitiki wavukiye i Kano akaba n’uwahoze ari ushinzwe inteko ishinga amategeko n’umutwe w’abadepite, yavuze ko ari byiza kwigira kukuba  Davido “yasibye amashusho ateye isoni kandi akomeretsa.”

Bashir Ahmad

Uyu muyobozi kandi yanditse kuri Twitter agira ati: “Twizere ko ibyabaye byose na byo bizasibwa mu mashusho nyirizina mbere yo kubishyira ku isoko, kandi turasaba twicishije bugufi ko ikosa rikomeye nkiri ridakwiye kongera kubaho ukundi kuri we cyangwa ku wundi muntu uwari we wese.”

“Reka duharanire gutega amatwi tubigiranye impuhwe, dusobanukirwe n’umutima ufunguye, kandi twubahe indangagaciro n’imyizerere yacu…”

Sibyo gusa byavuzwe kuri uyu muhanzi gusa kuko kubera aka ka video karimo n’ikirango cya Label Studio ye , aba islam benshi bahize batangira gukora ubukangurambaga bwo kutazongera kumva indirimbo z’uyu muhanzi wahise asaba imbabazi.

David Adeleke uzwi nka Davido

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.