Utubari twashyiriweho amasaha ntarengwa yo gufunga

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utubari twahawe amasaha ntarengwa yo gufunga mu Mujyi wa Kigali no mu byaro.

Minisitiri w

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, iyi Minisiteri yavuze ko utubari two mu Mujyi wa Kigali tutagomba kurenza saa tatu z’ijoro tutarafunga, naho utwo mu cyaro tukaba tutagomba kurenza saa moya z’umugoroba tutarafunga.

Mu zindi ngamba zafashwe, MINALOC yavuze ko nta masengesho yemerewe kubera ahantu hatemewe, nko mu byumba by’amasengesho, mu nzu cyangwa mu buvumo.

MINALOC kandi yibukije ko abantu bagomba gukomeza kugira isuku, cyane cyane bita ku gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, cyangwa bagakoresha imiti yabugenewe isukura intoki, kandi bagakomeza kugira isuku aho batuye, mu masoko, aho abantu bategera imodoka, muri za resitora no mu tubari.

Iributsa abantu kandi kubahiriza intera nibura ya metero imwe hagati yabo mu gihe bari ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko no mu tubari, kandi bakirinda gusangirira ku muheha cyangwa ku icupa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye inzego z’ubuyobozi gukomeza gufasha abaturage kubahiriza mabwiriza abafasha gukomeza kwirinda, mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.