Ubuyobozi bw’uturere duhana imbibi n’uturere twa Rusizi na Rubavu tuvuga ko twashyizeho ingamba zikumira ingendo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko bashyizeho ingamba zihagarika inzira zijya i Rusizi ziciye ku butaka no mu mazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence avuga ko bitoroshye guhagarika ingendo zihuza abaturage b’uturere twombi ariko ko bagomba kubyumva.
Ayinkamiye avuga ko ingendo zisanzwe zihuza utu turere zahagaritswe uretse abatwara imizigo.
Avuga ko guhagarika ingendo bitahungabanyije imirimo mu Karere ka Rutsiro kuko hari abakozi bahakoraga bataha i Rubavu.
Ati “Kubera uyu mwanzuro waje atari mu mpera z’icyumweru abakozi bari ku kazi byatumye ntabo dutakaza, naho gushyira izi ngamba mu bikorwa ntibyoroshye ariko tugomba kubikora mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko mu rwego rwo gukumira ingendo mu mirenge yegeranye n’Akarere ka Rubavu basabye ko imodoka zitwara abagenzi zitarenga ku Mukamira.
Agira ati; “Twahisemo ko ingendo zitwara abagenzi zitarenga ku Mukamira kugira ngo zidafasha abagenda n’amaguru kuba bava i Rubavu bagategera iwacu cyangwa bagera iwacu bagakomeza muri Rubavu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu avuga ko mu kugabanya ingendo basaba abatwara Moto kwirinda gutwara abantu bagana mu Karere ka Rubavu mu gihe ingendo zitemewe muri aka karere.
Uturere twa Rutsiro na Nyabihu dufite imirenge yegeranye n’Akarere ka Rubavu ndetse abaturage batwo bakunze gukorera muri Rubavu.
Umurenge wa Kivumu wo muri Rutsiro n’Umurenge wa Nyamyumba wo muri Rubavu ni imirenge yegeranye cyane, mu gihe imirenge ya Bigogwe na Kabatwa yo muri Nyabihu na yo yegeranye na Kanzenze, Mudende na Bugeshi yo muri Rubavu.
Izi ngamba zashyizweho n’uturere twegereye uturere turi mu kato zigamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.