Nyuma yuko hari amakuru yagiye amushinja gukubita umugabo we bambikanye impeta, umukinnyi wa filime nyarwanda umaze kwandika izina, Bahavu Jeannette yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko ayo magambo yazanywe kandi atangazwa n’abantu bashaka gusebya no gusenya urugo rwe.
Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga haje inkuru y’uko Bahavu umaze kwandika izina muri Sinema nyarwanda yaba akubita umugabo we Fleury bafatanya kwandika no gutegura filime zirimo iy’uruhererekane igezweho ya Impanga Series.
Ibi byavuzwe cyane ubwo yarimo yishyuza imodoka ye yahawe mu bihembo bya RIMA ariko ntahite ayibona bitewe n’uko hari ibyo atumvikanagaho n’abateguye irushanwa harimo ko bashakaga ko ajya ayigendamo iriho ibirango by’umuterankunga ariko we akabyanga ngo kuko bitari mu masezerano. Aha niho hahise hazamukira inkuru z’uko adashobotse, ari umuntu ugorana ndetse ajya anakubita umugabo we.
Muri Gicurasi 2023 nibwo Fleury yakoze ikiganiro bashyize ku rukuta rwabo rwa YouTube yahakanye aya makuru aho yavuze ko nta mugore wamukubita nkuko ahuparadio.com ibitangaza dukesha iyi nkuru. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Bahavu yatangaje ko ayo makuru atari yo ndetse uretse kuba atanatinyuka kubikora ahubwo nta nubwo yamushobora ahubwo ari bya bindi byo umuntu abura icyo asebya inka akavuga ati dore igicebe cyayo.
Ati “Oya icyo ntacyabaho ntikizanabaho. N’abanyarwanda baca umugani ngo iyo ubuze icyo utuka inka uravuga ngo dore igicebe cyayo, ni ukuvuga ngo hari umuntu uba wabuze aho amenera, Fleury na Jeannette ashake uburyo adusebya, no mu Rwanda ntiwapfa kubona umugore ngo yakubise umugabo, ikindi sinanamushobora, numvise ari n’ibintu bidasebetse, uwabikoze uwo ari we wese, Imana imubabarire kandi abimenye neza ko ntacyo byankozeho.”
Si umuryango wa Bahavu Jeanette wumvikanye mu bitangazamakuru gusa ko uhoramo intonganya no kurwana kuko no kwa Meddy byavugwaga ko atari shyashya.