Uwahoze akinira Ghana yatangaje ko ari Se wa Rashford ukinira Manchester United

Uwahoze ari umukinnyi wa Ghana yatangaje ko ari Se wa Marcus Rashford wa Manchester United, usanzwe ufite ababyeyi barimo Se uvuka muri Jamaica

Inkuru iri kuvugwa cyane mu Bwongereza ndetse no bandi bakunzi b’umupira w’amaguru, ni rutahizamu wa Machester United ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, uyu bikaba bisanzwe bizwi ko abyarwa na Joseph Rashford ukomoka muri Jamaica, ndetse na Melanie Rashford uvuka Saint-Kitts-et-Nevis.

Marcus Rashford asanzwe afite Se ukomoka muri Jamaica

Marcus Rashford asanzwe afite Se ukomoka muri Jamaica

Mu buryo butangaje umunya-Ghana, Michael Boye Marquaye yatangaje ko ari we Se wa Marcus Rashford, ndetse anatangaza ko na we ubwe asanzwe abizi neza ko afite inkomoko muri Ghana.

Michael Boye Marquaye yagize ati “Rashford ni umuhungu wanjye, nubwo tutabashije kubonana mu myaka myinshi ishize, gusa mbere yari yarandakariye avuka ko namutaye ariko atari ko bimeze.”

Benshi batangiye kwibaza ko uyu mugabo w’imyaka 65 uba mu Bwongereza atangaje ibi kugira ngo avugwe cyane cyangwa abe yabikuramo izindi nyungu, ariko aganira na Radio yitwa Starr Fm yabyamaganiye kure.

Ati “Abantu benshi bari kuza kundeba bambaza ayo makuru, ariko sindi bene uwo muntu ushaka uburyo nk’ubwo bwo kubona amafaranga cyangwa kuba icyamamare.”

Michael Boye Marquaye uvuga ko ari Se wa Marcus Rashford

Michael Boye Marquaye uvuga ko ari Se wa Marcus Rashford


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.