Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yapfushije nyirabukwe

Melania Trump, umugore wa Donald Trump, yapfushije nyina Amalija Knavs wari ufite imyaka 78. Uyu mukecuru yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nk’uko Melania Trump yabitangaje.

Ntabwo umuryango wa Melania Trump wasobanuye icyateye urupfu rwa Amalija Knavs.

Mu cyumweru gishize ikinyamakuru Newsweek cyatangaje ko Melania Trum atitabiriye ibirori by’umuryango byo gutangira umwaka mushya kuko yari arwaje nyina mu bitaro by’i Miami.

Amalija Knavs, yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuye muri Slovenia. Yahoze ari umukozi wo mu ruganda rukora imyenda. Mu cyaro cyo muri Slovenia niho Melania Trump yavukiye, ahava mu 1996 ajya muri Amerika ubwo yari atangiye kumenyakana mu mideli, niho yahuriye na Donald Trump baje kubana nyuma nk’umugabo n’umugore.

Nyuma nibwo ababyeyi ba Melania baje kuba muri Amerika kugeza mu 2018 ubwo bahabwaga ubwenegihugu.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.