Kugeza ubu nta muti uremezwa n’urwego rubishinzwe wo kuvura Covid-19, gusa abantu baravurwa bagakira ariko bagasabwa gukomeza kwirinda kimwe n’abandi kuko ngo nta cyabuza ko bongera kuyandura nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi.
Abashakashatsi bavuga ko bakirimo gushakisha uko umubiri w’uwakize icyo cyorezo uzamura ubudahangarwa ku buryo wahangana na virusi yacyo, gusa kugeza ubu nta kiragaragaza ko uwacyanduye atakongera kukirwara, nk’uko bivugwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima mu Rwanda (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko abakize Covid-19 bakomeza gukurikiranwa kugira ngo barebe impinduka ziba mu mubiri wabo, ariko banasabwa gukomeza kwirinda.
Agira ati “Hari abantu bavuwe hanyuma turabapima dusanga nta virusi ziri mu mubiri, barataha ariko na nyuma y’indi minsi 14 bari iwabo twongeye kubapima na bwo biba ‘négatif’. Umuntu rero nk’uwo icyo asabwa ni ugukomeza kuguma mu rugo nibura ibyumweru bibiri, ntajye mu mirimo ye nk’uko bisanzwe, kugira ngo umubiri ukore ubudahangarwa utuje”.
Ati “Kuba yarakize rero akwiye gukomeza kwitabwaho aho kumuhunga, akarindwa kandi na we akirinda kuko nta kibuza ko yakongera kwandura. Ni kimwe na twe tewese, ntawavuga ko afite ubudahangarwa bukomeye ku buryo iyi virusi atayandura”.
Icyakora Dr. Nsanzimana avuga ko hari ubushakashatsi burimo gukorwa ku bakize Covid-19 kugira ngo bube bwashingirwaho mu kuvura abandi.
Ati “Hari ubushakashatsi burimo gukorwa bwo kureba ubudahangarwa umubiri w’uwakize urimo gukora bukaba bwakwifashishwa mu kuvura abandi kuko wo hari ibyo uba ufite utararwaye iyo ndwara uba udafite. Turimo kureba niba batarakoze abasirikare b’umubiri barwanya Coronavirus, mu bipimo bya mbere twakoze twasanze hari abasirikare baza vuba n’abandi baza bitinze”.
Yongeraho ko bazakomeza gukurukirana abo bantu umunsi ku wundi kugira ngo barebe niba imibiri yabo yakora ubwo budahangarwa, kuko buba butandunye n’ubw’abandi bantu bitewe n’aho baherereye mu bihugu byo ku isi.
Ibi biravugwa mu gihe mu gihugu cy’u Bushinwa aho icyorezo cya Coronavirus cyahereye mu mpera z’umwaka ushize, hari abantu bagiye bavurwa bagakira ariko nyuma y’igihe bongeye kubapima basanga na none baranduye iyo ndwara.
Bamwe mu baturage bavuga ko kubera ubukana bw’icyo cyorezo nk’uko bumva cyica abantu benshi mu bihugu bitandukanye, bumva batapfa kwizera uvugwa ko yagikize, nk’uko Niyonsaba Blandine wo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera abigaragaza.
Ati “Jyewe bambwiye bati uriya muntu yakize Coronavirus, nubwo byakwemezwa na Minisiteri y’Ubuzima sinapfa kubyizera, yewe numva ntanamwegera. N’abavuga ko umuntu wayivuwe agakira ngo ntiyongera kuyandura numva ari ukubeshya, reka dutegereze ababizobereyemo bazatubwire uko tugomba kubyitwaramo”.
Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Coronavirus ni 284, muri bo 140 barayikize bataha mu ngo zabo, na ho abantu 144 bakaba ari bo bakiyirwaye kandi nta n’umwe irahitana, gusa abantu basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.