Uwamugajwe n’inyeshyamba Nsabimana Callixte yari abereye umuvugizi arasaba kurenganurwa

Umuturage witwa Yambabariye Védaste w’i Gisarenda mu Kagari ka Uwingugu mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, yari muri imwe mu modoka zatwikiwe muri Nyungwe n’inyeshyamba Nsabimana Callixte yari abereye umuvugizi.

Yambabariye Védaste avuga ko isasu yarashwe mu kuguru ryatumye ubu ntacyo akimarira

Yambabariye Védaste avuga ko isasu yarashwe mu kuguru ryatumye ubu ntacyo akimarira

Nk’uko Yambabariye abyivugira, ku itariki 15 Ukuboza 2018 ari nabwo yakomerekejwe bikamuviramo ubumuga, ngo yavaga mu Gisakura aho yakoraga umurimo wo gusoroma icyayi, yerekeza iwe ku Kitabi, nuko imodoka yarimo kimwe n’izindi bari bashoreranye ziraswa n’inyeshyamba.

Agira ati “Uwo munsi nateze imodoka ya saa kumi n’igice, tugeze ahitwa ku Ruhanama dusanga bariyeri mu muhanda, abaduteze bari imbere yayo. Batubonye baza baturasa. Imodoka barayirashe, irashya n’abantu barapfa, nanjye kurokoka ni amahirwe.”

Ubwo babarasaga ngo basohotse mu modoka barahunga, na we abasha gukambakamba kuko atabashaga kugenda bitewe n’uko isasu ryari ryamufashe mu kagombabari k’ukuguru kw’iburyo, yihisha mu ishyamba aho yaje gukurwa n’ingabo z’u Rwanda zikamujyana kwa muganga.

Ku bijyanye n’abandi bahitanywe n’izo nyeshyamba, uwo yabonye neza ngo ni umukobwa wari umwicaye imbere mu modoka wananiwe kuyisohokamo, akayihiramo.

Icyo gihe mu bitangazamakuru havuzwe ko inyeshyamba zahitanye abantu babiri zigakomeretsa umunani.

Kwa muganga ngo bagerageje kuvura Yambabariye, ariko ukuguru kwe na n’ubu ntikurakira. Ntiyatambuka adafite imbago ebyiri.

Umurimo yakoraga wo gusoroma icyayi ubu ngo ntakiwubasha, kandi ngo nta n’undi ashoboye, ahubwo yirirwa mu rugo. Byaviriyemo urugo rwe gukena kurushaho, none we n’umugore n’abana babo babiri babayeho nabi kuko ari we wari usanzwe arukorera mu buryo bugaragara.

Agira ati “Umugore wanjye nta ngufu agira, ku buryo nta n’umuntu wamuha akazi. Na we aba ambwira ngo ntiyasoroma icyayi kandi ari cyo kidukikije.”


Abaturanyi ba Yambabariye bavuga ko na mbere yari umukene, ariko ko noneho byarushijeho. Nyuma yo kuraswa n’inyeshyamba ngo abasha kurya ari uko iwabo bagize ibyo bamwoherereza, nk’uko bivugwa n’uwitwa Vénant Nsanzumuhire.

Agira ati “Urebye nta kintu afite na mba. Umugore we na we urebye ntacyo ashoboye, ni wa wundi uhora yigiriye iwabo. N’igihe Yambabariye yaraswaga, ntiyigeze amurwaza, yahise yigira iwabo.”

Aho Yambabariye yamenyeye ko mu rubanza rwa Nsabimana Callixte hari abaregeye indishyi, na we yifuje kuba yazazihabwa kugira ngo arebe ko hari icyo yazifashishamo bakava mu bukene bukabije basigaye babamo. Icyakora ngo hari abamubwiye ko ubwo ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nta kintu yahabwa, kuko ngo ‘ari uwa Leta’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Pacifique Hagenimana, avuga ko mu bagizweho ingaruka n’ibitero by’inyeshyamba zavuganirwaga na Nsabimana yari azi we atarimo, ariko ko icyiciro cy’ubudehe arimo kitamubuza kuregera indishyi na we.

Gusa afite impungenge z’uko kujya mu manza byamukururira ubukene kurushaho, wenda n’indishyi yizeye ntazazibone.

Icyakora, abazi iby’amategeko bavuga ko ubwo ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ubushinjacyaha bwa Leta bwamufasha akabasha gutanga ikirego cye. Ngo anifashishije urugaga rw’abavoka ashobora guhabwa umwunganizi w’ubuntu wamukurikiranira urubanza.

Kugeza ubu mu rubanza rwa Nsabimana Callixte hari n’abandi bagiye baregera indishyi z’ibyabo byangiritse, harimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru warashwe akanatwikirwa imodoka n’inyeshyamba, mu gitero cya mbere zagabye.

Uko Nsabimana aburana, hagenda haboneka n’abandi baziregera, ku buryo na Yambabariye ngo abishoboye na we yakwiyongeraho.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.