Uwari mucoma arizihiza #Kwibohora26 yishimira umuturirwa yujuje i Kigali

Mbere y’umwaka wa 1994, Ntawunezarubanda Schadrack wacuruzaga inyama zokeje (brochettes) mu Karere k’iwabo ka Rutsiro, avuga ko nta handi hantu yari yakamenya muri iki gihugu cyangwa hanze yacyo.


Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo kwibohora, Ntawunezarubanda na we arifatanya na FPR-Inkotanyi, avuga ko yabohoye igihugu ikamuha kugenda amahanga, none aramurika umusaruro yakuyemo.

Ntawunezarubanda wo muri Rutsiro

Ntawunezarubanda Schadrack avuka mu Murenge wa Mukura mu Kagari ka Kagusa muri Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yabyawe n’umucuruzi witwaga Nkurikiyimfura Edouard mu mwaka wa 1979, yiga amashuri abanza kugera mu wa gatanu gusa, ubundi atangira gufasha se gucuruza ariko anifitiye icyokezo cy’inyama ku ruhande.

Ntawunezarubanda avuga ko amafaranga yungukiraga mu kotsa inyama yirinze kuyaha abakobwa n’abagore bamurebaga ijisho ryiza bamuryarya, ahubwo ngo yari yarafunguje konti muri banki akajya ayabitsaho.

Ntawunezarubanda yotsaga inyama mbere y

Ntawunezarubanda yotsaga inyama mbere y’umwaka wa 1994

Ati “Ibanga ryo kunguka mu bucuruzi bwanjye nk’uko data yari yarabimbwiye, ni ukwirinda abagore n’inzoga, yambwiraga ko nimbyishoramo nzahita mpfa, twasengeraga mu idini ry’abaporoso (Abaporotestanti)”.

“Buriya iyo mbonye umwana w’umusore unywa inzoga birambabaza cyane, ariko reka nikomereze,..!”

Mu mwaka w’i 1997 abacengezi ngo bateye iwabo wa Ntawunezarubanda bica se baranabasahura ibintu, ariko amafaranga ye kuri banki ngo yari amaze kugera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu (1,600,000Frw).

N’ubwo umubyeyi we yari agiye Ntawunezarubanda akiri muto (agifite imyaka 18), Ntawunezarubanda avuga ko yari amaze kumenya gucuruza, atangira kujya aza i Kigali kurangura ibintu akajya kubicururiza iwabo.

Ntawunezarubanda Schadrack i Kigali

Umunsi umwe yaje i Kigali muri uwo mwaka w’1997 yiyemeza kudasubira i Rutsiro, ahitamo gukodesha akazu gato kitwa ’Kiosk’ kubatswe mu mbaho i Nyabugogo (Kiosk ni bwo bwoko bw’inyubako zari ziganje ahitwa ku Mashyirahamwe muri Nyabugogo).

Ntawunezarubanda atangiye gucururiza i Kigali muri Nyabugogo

Ntawunezarubanda atangiye gucururiza i Kigali muri Nyabugogo

Ati “Aha hantu hari habi ku buryo wasangaga ari ibihuru gusa ukarinda ugera i Gikondo, hari inyubako nke cyane, ndashimira Leta yacu yatubohoye ikadufasha kuhava”.

Ntawunezarubanda avuga ko yakomeje gucuruza ya mafaranga arenga miliyoni n’igice, arangura ibikoresho bikenera amashanyarazi birimo amaradio, televiziyo n’amadarubindi (amataratara).

Muri 2002 uyu mucuruzi ngo yarashyingiwe abona umufasha barafatanya, ubucuruzi bumaze kwaguka bava muri “Kiosk” y’imbaho bimukira mu nzu z’ubucuruzi ahitwa muri ’Karitsiye Mateus’ i Kigali.

Ntawunezarubanda mu ndege

Mu mwaka wa 2008 Ntawunezarubanda wategerezaga kurangura ibicuruzwa bivuye i Dubai, yatangiye kwigirayo, ndetse amenye ko biba byavuye ku ruganda mu Bushinwa yiyemeza kuba ari ho yerekeza.

Ati “Ikibazo nari nsigaranye ni itike y’indege muri Kompanyi y’Abanyakenya yari ihenze cyane, kuko kuva mu Rwanda werekeza i Dubai yari amadolari ya Amerika 940”.

Amaze gusirimuka

Amaze gusirimuka

Ati “Ndashimira Leta yacu yazanye indege za RwandAir, kuko ubwo yari imaze gutangiza ingendo zerekeza i Dubai (muri 2016) igiciro cyari Amadolari ya Amerika 500 gusa, kandi nta na hamwe duhagaze mu nzira”.

Ntawunezarubanda avuga ko iyi nyungu yaheshejwe na RwandAir yaje kuyegeranya agura ikibanza cyo kubakamo i Nyabugogo iruhande rw’inyubako nini z’Amashyirahamwe muri uwo mwaka wa 2016.

Nyuma y’imyaka ibiri(muri 2018) Ntawunezarubanda ugicururiza muri ’Mateus’ ibikoreshwa n’amashanyarazi (electronics), yatangiye kubaka muri cya kibanza kiri i Nyabugogo, ubu akaba yizihiza isabukuru yo kwibohora wa muturirwa we umaze kubakwa no kubona abawucururizamo.

“Amagorofa atatu ya mbere azakodeshwa n’abacuruzi b’ibintu bitandukanye, abiri ya nyuma azaba hoteli, kandi aho hose hamaze kubona abantu bahakorera uretse ibyumba bitanu gusa mu birenga 71 bigize iyi nyubako”.

Yicaye mu muturirwa we amaze kuzuza i Nyabugogo

Yicaye mu muturirwa we amaze kuzuza i Nyabugogo

Mu mafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 53 yubakishije iyo nzu y’igorofa, Ntawunezarubanda ngo yasabye banki inguzanyo ya miliyoni 700 kandi uburuzi bwe ntibwahagaze.

Avuga ko ibi byose abikesha gutanga neza umusanzu n’imisoro asabwa, kandi akishimira ko iyo amaze gusora ngo ahita abona ubutumwa bw’Ikigo Rwanda Revenue Authority bumubwira buti “Turagushimira umusanzu wawe mu kubaka igihugu”.


Ntawunezarubanda aratanga igisobanuro cyo kwibohora, avuga ko kuzigama bigomba kuba umuco mu bantu, buri wese akirinda uburangare, agakunda ibyo akora, ariko yagera ku bacuruzi ho akabasaba gufata neza ababagana.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.