Uwasabye abakobwa gushyira amashusho y’ubwambure ku mbuga nkoranyambaga yarashwe ashaka gutoroka

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko Polisi y’u Rwanda yarashe David Shukuru Mbuyi w’imyaka 25 ukomoka muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, ashaka gutoroka aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga. Yakekwagaho icyaha cyo gusambanya no gucuruza bantu.


Mu itangazo RIB yanyujije kuri twitter, yavuze ko uyu Mbuyi yari arimo akorwaho iperereza ku kuba yari ari mu itsinda rigurisha abakobwa b’Abanyarwandakazi, mu busambanyi mu gihugu no hanze yacyo.

Yatawe muri yombi muri iki cyumweru hamwe n’abakobwa bane b’Abanyarwandakazi, bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

RIB ivuga ko Ambasade ya RDC mu Rwanda yamenyeshejwe aya makuru, kandi ko iperereza rikomeje.

Ku wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, ni bwo RIB yerekanye abakobwa bane berekanye ubwambure ku mbuga nkoranyambaga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.