Uyu munsi nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye (MINISANTE)

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2020 nta murwayi mushya wa Coronavirus wagaragaye mu bipimo byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda uguma kuri 11.


Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abarwayi bose bakomeje kuvurirwa ahabugenewe. Habayeho n’ibikorwa byo gushakisha abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Iryo tangazo rivuga ko nk’uko bisanzwe, abagenzi bose banyura ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bagaragaza ibimenyetso bya Coronavirus bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14. Abandi bagenzi bose harimo n’abageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize, baributswa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda, mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima yibukije ko nk’uko byari byatangajwe mbere, ingendo z’indege ziva cyangwa zijya mu Rwanda zahagaritswe, harimo na RwandAir. Ibi bizatangira gukurikizwa guhera ku wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020 saa tanu na mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (23:59), izi ngamba zikazamara igihe cy’iminsi 30. Indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rirasaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi hashyirwamo intera hagati y’abantu (byibura metero imwe) no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

MINISANTE iravuga ko igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero gishobora kongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye, n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa ari wo 114, akohereza email kuri [email protected] , akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250 788 20 20 80 (cyangwa +250 781 75 30 12), cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.