Video: Abarengeje saa tatu bapimwe COVID-19: Reba ibyo bakorewe muri Stade

Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyapimye COVID-19 abantu bose bafashwe bakiri mu muhanda nyuma ya saa tatu, mu ijoro ryo ku wa kane tariki 13 Kanama 2020.

Byasobanuwe ko impamvu ari ukugira ngo barebe ishusho ya COVID-19 mu cyiciro cy’abantu batubahiriza isaha yo kugera mu rugo ya saa tatu z’ijoro.

Kigali Today yatemberanye na Polisi mu rwego rwo kureba uko igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo gutaha kare gikorwa, n’uburyo abarengeje saa tatu bafatwa bakajyanwa kuri Stade. Reba muri iyi video yafashwe na Richard Kwizera ibyo bakorerwa iyo bagezeyo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.