Video: Amateka atangaje ya Barafinda wavukiye mu muvure akisanga aba mu ngoro y’umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth

Umugabo ushaka kuba perezida mu Rwanda wamenyekanye nka Barafinda yatunguye benshi ubwo yavugaga amateka ye yahahise ubwo yavukiraga mu muvure nyuma akisanga aba kwa Elizabeth mu ngoro y’ibwami mu Bwongereza.

Abenshi iyo bumvishe uyu mugabo witwa Barafinda Sekkikubo Fred bamufata nk’uba ari gukina kubera uburyo aba yifuza kuba perezida kandi mu byukuri bamurbesha ijisho bakabonako ubwo bushobozi ntabwo afite.

Umunsi kuwundi ntasiba kumvikana hirya no hino mu bitangazamakuru anyomoza abashaka kuvuga ko atigeze yiga kandi akagira n’uburwayi bwo mu mutwe.

Mu kiganiro yagiranye na BabiTimes.com twamubajije niba yarigeze yiga cyangwa akaba yaranicaye mu ndege dutungurwa n’ibisubizo yaduhaye avuga ibihugu byose by’i burayi yazengurukanagamo n’abazungu ariko arino kwiga.

Tumubajije amashuri yaba yarize Barafinda Yagize Ati “amashuri nize angana n’imyaka mfite , navutse ari kuwa kane mu museso wa tariki 21 Mutarama 1971 , nicyo gihe natoraguwe mu muvure wari mu kiraro hafi y’inzira, nkurira murugo kwa Queen Elizabeth ubwo niba narakuriye aho hantu nawe tekereza niba narigaga cyangwa ntarigaga.”

Twakomeje tumubaza aho yakuye igitekerezo cyo kwinjira muri politike maze ahera aho atubwira amateka atangaje mu buzima bwe tutari tuzi n’ubwo bigoranye kubyiyumvisha ngo wemere ko ari ukuri.

Barafinda yatangiye atubwira inkuru Agira Ati:“Urugendo rwa politike narutangiriye munda ya mana , navukiye ku nzira ubwo hari mu gihe cy’intambara mama ambyarira mu kiraro anshyira mu muvure agiye gushaka utwambaro two kumfubika hirya gato agarutse asanga hari abagira neza bumvishe uruhinja rurira kandi ari mu masasu menshi baranjana , bankura mu mugabane umwe bwira ngeze mu gihugu cyo mu wundi mugabane.

Ubwo n’ukuvuga ko navukiye muri Afurika mu gihugu cya Uganda bwira ngeze mu Bwongereza mu gihugu cyo ku mugabane w’i Burayi , nakuriye mu ngoro y’umwamikazi mu Bwongereza.

Papa na mama bose bari abakomando niho nkura iyo nganzo y’ubuyobozi kuko nabo bari bo , nkuze rero nakuriye muri Headquaters (ibyicaro bikuru) z’abayobozi , ubwo rero politike yanjye imbamo nk’isoko idakama.

Umuryango w’abibumbye niwo wantoye ndi agahinja mu ntambara ya ID Amin Dada afata Uganda , maze batanze raporo ko batoye agahinja abakuru babasaba kugatabara ntibagasige mu muriro”

Barafinda akomeza avuga ko gukurira aho hantu byatumye bamuzengurutsa mu bihugu bitandukanye yiga aho yatanze urugero rwa bamwe mu barimo bamwigishije Ati: “Tekereza imyaka yanjye hafi igice cy’ikinyejana nagiye nzenguruka kw’isi ngenda niga kandi mbana n’abarimu banjye”

Muri abo barimu yavuzemo uwitwa Professor Kendress kuva i Washington , Tina na Maya bo muri Denmark i Copenhagen , ndetse yongeraho n’abandi atavuze amazina bo muri Israel na Switzland , avuga ko abo ari bahamya b’amashuri yize.

Nyuma y’igihe yongeye guhura n’ababyeyi be asabye ko bamugarura bakabashakisha Ati: “Ibwami hose habaga hari ibirahure , narirebaga nkabona sinsa nkabo bazungu tubana , nkajya mbabazi impamvu nsa gutya mwe mugasa mutyo maze batangira kujya bagenda bansobanurira gahoro gahoro , gusa nza kubahatiriza bituma begerana bafata umwanzuro wo kumbwira uwo ndi we natwe abo turibo kuri wowe ubundi ngo mbabwire uko mbyakiriye.”

Avuga ko bamusobanuriye byimbitse kuko bazanye n’amafoto bamufashe agaragaza aho bamutoraguye bituma ashira agahinda atangira kubafata nk’abantu beza bamugiriye ineza , mugihe mbere yanacyekaga ko banamwibye ababyeyi be.

Yaje kubasaba ko basubirana aho hantu bakabaza abantu niba haba hari umuntu wabuze umwana we , koko bagezeyo barabaririza se na nyina baraboneka babanza kubapima ngo barebe ko aribyo  , Barafinda aba asubiranye n’umuryango we atyo.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BARAFINDA AVUGA AMATEKA YE

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.