Mu gitaramo gikomeye kibereye muri BK Arena i Kigali ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 , umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzaniya Diamond Platnumz akoreye amateka ahantu yari amaze igihe arwaye kuririmbira , maze kora iyo bwabaga n’imbaraga ze zose yari asigaranye ashimisha abakunzi ba muzika.
Iki gitaramo cyabaye cyatambukaka imbonankubone kuri zimwe muri tereviziyo zo mu Rwanda cyagiye gutangira amatike yamaze kugurishwa yose yashize , gusa ababashije kugeramo bishimiye ibihe byiza bagiranye na Diamond Platnumz waririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri Africa ndetse no kw’isi hose muri rusange zirimo nka ‘Yatapita’ ‘Why’ yakoranye n’umunyarwanda The Ben , indirimbo ‘Enyoy ‘ yakoranye na Jux yagezemo maze ihindura ibintu byose abantu bose baraho bayibyina bigaragara ko ibyishimo byendaga kubasaza, ndetse n’izindi..
Uyu muyobozi wa ‘Wasafi’ Naseeb Abdul Juma Issack uzwi ku kandi kabyiniriro ka Simba yanagize amahirwe yo kwambikwa umwambaro w’urwibutso Masaii Ujiri yambitse abantu bakomeye barimo na Perezida Paul Kagame wawuhawe nk’impano , ndetse na Diamond warimo asusurutsa imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga bavuye hirya no hino mu bihugu bitandukanye bitabiriye iserukiramuco rya ‘Africa Giants Festival.’
Iki gitaramo cyarangiye hakiri kare ibyo abakunzi ba muzika batari biteze , Diamond akiva kurubyiniro yahise yiruka ajya gushaka Perezida Paul Kagame ukunzwe n’abakiri bato benshi kw’isi bamufatiraho ikitegererezo.
VIDEO DIAMOND PLATNUMZ MURI BK ARENA YARI ARWAYE GUTWIKIRA
VIDEO DIAMON PLATNUMZ AJYA GUSUHUZA UMUSAZA
AMAFOTO Y’UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE
PHOTO: TNT