Ubukangurambaga bwo gukaraba neza intoki hagamijwe kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus bumaze gufata indi ntera, aho abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko babushyigikiye.
Kuri iyi nshuro, Madamu Jeannette Kagame na we abinyujije mu mashusho (Video) yashyize kuri Twitter, yagaragaje ko ashyigikiye ubwo bukangurambaga, ndetse ashishikariza n’abantu bose gukaraba neza intoki, atanga n’urugero rw’uko bikwiriye gukorwa, nk’uko bigaragara muri ayo mashusho.
Merci @DrTedros, #DéfiMainsSaines
accepté. En effet, le lavage des mains est essentiel pour prévenir la propagation du #COVID19. Je lance le défi à @dinamired, Princesse de Jordanie et mes Sœurs, Excellences @AntoSassou, @FirstLadyKenya,@FLON_Namibia, et @DeniseNyakeru.@WHO pic.twitter.com/92Hx4dWDOU— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) March 19, 2020
Ubwo bukangurambaga bwatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bumaze kwitabirwa n’ abantu batandukanye baba abo mu mahanga n’abo mu Rwanda, barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Louise Mushikiwabo, Ange Kagame, n’abandi.
Mu butumwa buherekeje ayo mashusho, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Nishimiye kwifatanya n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima muri gahunda y’Ibiganza Bisukuye (SafeHands Challenge/ Mains Saines) mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije abatuye Isi.”
“Ni ngombwa ko dufata ingamba zikomeye kandi zihoraho zo kugira isuku. Zimwe mu ngamba tugirwaho inama n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima ni ugukaraba neza intoki n’isabune.”
“Karaba intoki ukoresheje amazi n’isabune ihagije ikwira ku biganza byombi. Kuba ibiganza byombi utibagiwe hagati y’intoki, mu gihe cy’amasegonda ari hagati ya 40 na 60.”
“Sukura mu kiganza ukoresheje igipfunsi, wibuke koza intoki z’ibikumwe ndetse n’inzara.”
“Koresha amazi meza wikuraho isabune, nurangiza wumutse intoki ukoresheje igitambaro gisukuye.”
“Ndabashishikariza mwese gukomeza gukurikiza aya mabwiriza y’isuku kugira ngo duhashye icyorezo cya Coronavirus, Murakoze.”