(VIDEO): Rusine uri mu bagiye guhurira n’umunyarwenya w’icyamamare Doctall Kingslay yavuze uburyo ukukundo rwamuzonze

Rusine Patrick agiye gufatanya n’abandi banyarwenya barimo icyamamare Doctall Kingslay wo muri Nigeria gusueurutsa abazitabira iserukiramuco rya Iwacu Summer Comedy.

Ubwo habaga ikiganiro cyahuzaga abanyamakuru ndetse n’abanyarwenya batandukanye Rusine yavuze kuby’urukundo rwe n’inkumi yitwa Iryn Uwase Nizra bicyekwako benda kubana.

Rusine yavuzeko uko amakuru abantu bayabona ariko ameze kuko ntacyo ajya ahisha abakunzi ahamya ko urukundo rumuryoheye kandi rwamuzonze agira Ati: “Nitwa rukundo, mu busanzwe ruraryoha urabona ko niyo nduvugaho mpinduka.”

Ubwo umunyamakuru wa BabiTimes.com yabazaga Rusine niba yaba hari ubwo ajya anywa kuri ka manyinya kakamusindisha ku rwego nk’urwo ajya agaragaraho muri filime akina  , yasubije ko cyera agacupa yajyaga akanywa akagahamya , gusa kurubu akaba yaragabanyije kubera inshingano na gahunda nyinshi aba afite bigatuma kunywa abiburira umwanya ndetse akanakurikiza gahunda ya #tunyweless .

Ariko nanone rusine yasekeje abantu ubwo yabazwaga niba yari yibona yasinzwe yabaye ibyatsi , maze asubiza agiraati: “Sindibona nasinze narimwe , uzi impamvu ? , nuko iyo nasinze mba ntari kureba.”

Iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abanyarwenya barimo Doctall Kingsley, Seth Seka, Joshua Joseph, Fred Rufendeke, Prince na Mushumba , bose bazanagaragara kurubyiniro basetsa abafana babo.

Uyu munyarwenya w’umunyamahanga Doctall Kingslay wiyise Ntakirutimana kubera uburyo akundamo u Rwanda na Perezida Kagame , yanatangaje ko burya ashobora no kuzishakira umugore w’umunyarwandakazi kubera uburyo abakundamo.

Ibi bitaramo byose bikubiye mu iserukiramuco ngarukamwaka rya Iwacu Summer Comedy bitegurwa na Seth Seka.iki kizabisoza kizaba tariki ya 9 Kamena 2024 kibere i Gikondo ahazwi nko kuri Expo Ground.

Mu yindi myanya y’icyubahiro ku muntu azaba ari ibihumbi 30Frw, ahakurikiyeho ibihumbi 20Frw hakaza ah’ibihumbi 10Frw n’ibihumbi 5Frw.

Mu bandi bazayobora iki gitaramo harimo Anitha Pendo na MC Nario ndetse ibyamamare bitandukanye birimo Riderman, Bull Dogg, Phil Peter n’abandi bamaze kwemeza ko batazacikanwa.

REBA VIDEO Y’UKO BYARI BYIFASHE AHO ABANYARWENYA BARI BAHURIYE N’ABANYAMAKURU / BADUSEKEJE CYANE

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.