Video y’umuhanzikazi bwiza ari gukora imibonano mpuzabitsina ikomeje guteza impagarara

Umuhanzikazi Bwiza Emmerance umaze kwamamara ibye bikomeje kurwanirwamo , aho ubu igikuba cyakitse ku mbuga nkoranyambaga nka intagram abantu bategereje amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina , gusa nyuma y’uko uyu mukobwa amenye ko ibi byenda kumubaho hahise habaho guterana amagambo hagati ye n’ufite iyi video.

Ibi byakozwe na Kasuku , uzwiho kugira amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga , wanditse avugako agiye gushyira hanze amashusho agaragaza bwiza ari gukorana imibinano mpuzabitsina n’undi muntu batavuze , maze bwiza kubyakira biranga yandika asubiza uyu ko niba ari amafaranga bifuza ntayo azabaha bityo ko ngo nibashake bakore ibyo bashaka.

Mu magambo ye bwiza akibona ibyo yari avuzweho yahise ajya kuri instagram nawe yandika ntan’igihunga ati “Niba ari n’amafaranga byansaba ntayo naguha, kora ibyo wumva bigushimishije kuri njye.”

Uwo Kasuku nawe yahise amusubiza ati “ Arabizi neza ko umuzigo nywifitiye, ubwoba buramwishe ngo amafaranga. Hama hamwe abana bakote nigaramiye.”

Uwo muntu yavugaga ko ayo mashusho ya Bwiza amugaragaza ari gukora imibonano mpuzabitsina, afite iminota itatu.

Bwiza abajijwe n’umunyamakuru kuri ibi bintu we yavuze ko ayo mashusho atayazi, ati “Nta gitekerezo na kimwe nyafiteho, niyo mpamvu byanshyuhije umutwe gusa abaye anahari nyine ubwo ntacyo nabikoraho.”

Nyuma yaho kandi Kasuku yongeye kwandika asa nkuha gasopo Bwiza amubuza gukomeza guhamagara Cameraman wa Kasuku amutesha umutwe.

Bwiza n’umwe mu bakobwa b’abahanzikazi nyarwanda bafite ubwiza kandi na muzika yabo iri kuzamuka ku rwego rwiza , doreko amaze gushyira hanze indirimbo zitari nke nagato.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.