(VIDEO+AMAFOTO) ‘Ubuskut Imbere heza’ Dore uko byari bimeze mu birori bisoza icyumweru cy’Ubuskut mu Rwanda byarimo Bwiza na Dj Marnaud

I Muhanga muri stade hahuriye imbaga y’abantu baturutse impande n’impande mu muhango wo gusoza icyumweru cy’Ubuskut (scouts), Aho Dj Marnaud na Bwiza bifatanyije n’urubyiruko kwidagadura , maze hakanashimangirwa gukomeza gushyira imbaraga mu nsanganyamatsiko yabo ‘Ubuskut , Imbere heza’.

Wari umuhango ukomeye wari witabiriwe n’urubyiruko rubarizwa mu muryango w’abaskut, rwarimo aberekanye impano imbere y’imbaga yabarimo Komiseri mukuru w’uyu muryango Vulgile Uzabumugabo , ndetse n’abashyitsi bakuru barimo uwaje ahagarariye akarere ka Muhanga , Padiri umunyamabanga wa komisiyo y’Abepisikopi ushinzwe urubyiruko , Uhagarariye Ingabo muri Muhanga ndetse n’abandi benshi.

Vulgile Uzabumugabo niwe wongeye gutorerwa kuba Komiseri mukuru w’abaskut mu Rwanda

Aha habereye n’umuhango mwiza wo kumurika imodoka 2 zirimo iya Jipe na Vigo bahawe n’umufatanyabikorwa wabo  bamaze imyaka 5 bakorana mu rwego rwo kubereka ko ibikorwa by’abaskut ari indashyikirwa.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga yashimangiye ko ikivugo cyabo ubwacyo ‘Ubuskut Imbere heza’ naryo ari isomo rikomeye mu rubyiruko rwiza rufite ejo heza hasobanutse , ndetse anasaba ko umuntu wese ubishoboye yajya ajyana umwana we mu buskut aho bafatira amwe mu masobo yabafasha gutegura imbere heza.

Bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Muhanga bari bitabiriye uyu muhango baje kwifatanya n’abaskut.

Umuhanzikazi Bwiza Ubarizwa muri uyu muryango w’abaskut, mw’ijambo rye yagarutse ku mushinga we wo gutera ibiti kuburyo buri munyarwanda yazajya aba afite igiti kiribwa iwe mu murugo , ashimira umuryango wa Scouts Rwanda yanakuriyemo akanamenyeramo ubwenge kuba baremeye gufatanya nawe ngo bagire icyo bakora ngo igihugu gikomeze kurushaho kumera neza.

Bwiza yashimiye uyu muryango w’abaskut yakuriyemo ndetse bakaba bagiye no gufatanya mu mushinga wo gutera ibiti

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KOMISERI MUKURU W’ABA SCOUTS MU RWANDA

 

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.