VIDEO:Ibyo kwitega muri film nshya y’abanyarwanda izajya igaragara kuri TV zirimo izo muri Amerika nahandi mu mahanga

Mu mateka y’u Rwanda hagiye gukorwa filime mpuzamahanga izajya igaragara ku ma tereviziyo yo muri Amerika n’ahandi kuburyo bazamenya ubuhanga bwa’abanyarwanda n’umuco wabo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Eric Kabera wamamaye mu gukora firime , akaba umuyobozi wa Kwetu Studio ndetse na Kwetu Film Institut yatangaje ko bageze kure umushinga wa film ‘Queen & Clients’ izajya igaragaza imibereho y’ubuzima abantu babamo umunsi kuwundi.

Eric Kabera yagize Ati “Izaba ivuga ku buzima bwa buri munsi abantu babamo, yaba ubwa Politiki, uko u Rwanda rumeze uyu munsi, gusetsa, kwigisha sosiyete n’ibindi bitandukanye.’’

Yakomeje avuga ko iyi filime izaba irimo abakinnyi batandukanye ba filime bakomeye mu Rwanda barimo Muvunyi Cyuzuzo Ange wamamaye nka Mimi muri filime nka ‘Indoto Series’ akaba ari nawe mukinnyi w’imena, Mazimpaka Jones Kennedy, Babou, Rusine Patrick , Daniel Gaga uzwi nka Ngenzi n’abandi batadukanye.

Kabera avuga ko hashize imyaka irindwi iyi filime itekerezwaho ariko muri uyu mwaka bikaba aribwo, byabaye ngombwa ko bikunda ko ishyirwa mu bikorwa.

Izaba irimo abantu bakora imirimo itandukanye mu buzima busanzwe barimo abanyamategeko, abanyapolitiki, abavugabutumwa, abarinda umutekano n’abandi.

Iyi filime iri mu Cyongereza gusa. Kabera agaragaza ko bashaka kwiyegereza abantu bavuga uru rurimi ariko kubera ukuntu ikinwa bikaba bizorohera umuntu utumva uru rurimi kumenya ubutumwa burimo.

Zion Sulaiman Matovu Mukasa wanditse filime zirimo iyo yise ‘‘Zamani’’ n’izindi zitandukanye niwe washyize ikiganza kuri iyi.

Abakoze “Queens & Clients’’ bavuga ko batazi igihe izarangirira kuko bashobora kuzagenda bunguka ibitekerezo bishya umunsi ku wundi, ndetse banakangurira abantu kuzayikurikira kandi bagatanga ibitekerezo.

Muvunyi Cyuzuzo Ange yavuze ko kugaragara muri iyi filime ari umwe mu bakinnyi b’imena ari iby’agaciro. Ati “Nishimiye kuba muri uyu mushinga, sinjye uzabona utangiye kugaragara kuko uzahindura byinshi mu myidagaduro nyarwanda.’’

Iyi filime umushinga wayo ugeze kure ndetse ishobora kuzajya igaragara kuri televiziyo zitandukanye zikomeye mu Rwanda ndetse n’urubuga rwerekana filime rwo muri Amerika. Eric Kabera niwe ‘Producer’ w’iyi filime.

Ikorwa ry’iyi film rizagirwamo uruhare na Studio ikomeye mu Rwanda ya Kwetu Studio ifite n’ishuri rya Kwetu Film Institut riri no kwandika abanyeshuri bashya bashaka kwiga ibijyane n’umwuga wa sinema,

VIDEO Y’UKO BYARI BIMEZE MU KIGANIRO N’ABANYAMAKURU UBWO ERIC KABERA YATANGAZAGA IBYI IYI FILM QUEEN & CLIENTS


Eric Kabera umenyerewe cyane mu gutunganya filime

Muvunyi Cyuzuzo Ange wamamaye nka Mimi muri filime nka ‘Indoto Series’

Mazimpaka Jones Kennedy

Umunyarwenya Babou nawe azagaragara muri iyi film mpuzamahanga

Daniel Gaga wamamaye nka Ngenzi mu Rwanda ari mu bakinnyi b’ibanze bazagaragara muri iyi filime 

Zion Suleiman Matovu Mukasa niwe wanditse iyi filime igiye gukorwa na Kwetu Film.

Rusine Patrick wamamaye muzu ubusinzi no muri iyi filime azaba akina ibirimo no kujya mu kabari kwa Queen

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.