(VIDEOS)Kwetu Film yamuritse firime 3 zigiye kwifashishwa mu bukangurambaga bw’ibibazo byo mu mutwe byugarije Abanyarwanda ‘Umva Visualizing Peace’

Mu rwego rwo kumurika ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu muryango NyaRwanda, ubukangurambaga ‘Umva Visualizing Peace’, buyobowe na Eric Kabera kandi bushigikiwe n’ikigo ayobora cya firime cya Kwetu Film Institut, bwateye intambwe igaragara yo gukoresha imbaraga za filime nk’igikoresho cyo kunganira mugukemura ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikomeje kwibasira abanyarwanda.

Muri ubu bukangurambaga , ku itariki ya 14 Ukuboza 2023 muri Hotel Milles Collines hamuritswe filime 3 zigiye kwifashisha mu nyigisho zitandukanye zishingiye kubuzima bwo mu mutwe.

Izo Firime harimo nka ‘Sound On The Hill’ yakinywe na Melissa Queen Mbabazi uba witwa Gaju irimo inkuru y’umwana w’umukobwa ujya kuba kwa Sekuru uba warashatse undi mugore maze akazengereza uwo mwana kugeza aho ahisemo gutorongera mu muhanda , gusa akazatabarwa n’umugore usanga bari kumwiba.

Uretse iyo ‘Sound On The Hill‘ hari na ‘My Poem’ ndetse n’indi yitwa ‘Inkuru Yanjye’ zose zishingiye kubibazo bitera ihungabana rwo mu mutwe umuntu akaba yakura yarihebye asa n’uba mu buzima bwa wenyine yigunze.

Eric Kabera wamamaye kuva cyera mu mwuga wo gukora sinema yagize Ati: “iyi gahunda igamije gukangurira abantu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri, mu miryango, ndetse no mu baturage kubera ibintu bitandukanye byagaragaye bigira ingaruka ku muryango NyaRwanda.

Ati: “Icyo dushaka ni ugukemura ikibazo cyo gupfobya, gushyiraho urubuga rw’uburezi ku babyeyi ndetse n’abantu ku giti cyabo muri sosiyete, no gushyiramo imiti ivura indwara zo mu mutwe n’ubuvuzi kugira ngo bakemure ibibazo byiganje mu baturage.”

Iburyo bwawe ni Eric Kabera umuyobozi wa Rwanda Film Institute 

Sound On The Hill yakinwe ma Melissa Queen Mbabazi

Dr Rutakayire Bizoza , inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe , akaba umuganga mu bitaro bya Ndera.

Reba Video y’ikiganiro twagiranye n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe Dr Bizoza , umuvuzi mu bitaro bya Ndera bivurirwamo abafite uburwayi bwo mu mutwe.
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.