“Warakoze kuduhitamo” Dore amagambo ateye ubwuzu Neymar Jr. yabwiye umwana wabo wabonye izuba ari uwa 2 kuri se (Reba Amafoto)

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brazil, Neymar Jr n’umukunzi we Bruna Biancardi bibarutse nyuma y’igihe kinini babiteguje. Uyu mukinnyi uheruka kwerekeza mu ikipe ya Al-Hilal yo muri Arabia Saudite, niwe watangaje ibyo kwibaruka kwe.

Yabitangaje mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu taliki 7 Nzeri abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na X yahoze ari Twitter. Neymar yashyizeho amafoto menshi agaragaza ibyishimo byo kuba bibarutse uyu mwana w’umukobwa bise ‘Mavie’.

Hari aho amusoma, amuteruye, aryamye wenyine ndetse yewe hari n’aho uyu mukinnyi ari kumwoza.

Munsi y’aya mafoto yanditseho amagambo agira ati “Mavie wacu yaje kugira ngo yuzuze ubuzima bwacu. Urakaza neza, mukobwa! Turagukunda cyane. Warakoze kuduhitamo.”

Neymar na Bruna Biancardi bibarutse uyu mwana nyuma yuko bari barashyize hanze amafoto abiteguze muri Mata uyu mwaka. Uyu niwo mwana wabo wa mbere hagati y’aba bombi.

Gusa kuri uyu mukinnyi ni umwana wa 2 nyuma yundi witwa Davi ufite imyaka 12 yabyaranye n’undi mukobwa bahoze bakundana witwa Carolina Dantas.

Ibi byishimo bije nyuma y’uko Neymar aheruka gutsinda igitego cye cya mbere mu ikipe ye ya Al Hilal yo muri Arabia Saudite aheruka kwerakezamo akaba anahabwa ibifurumba by’amafaranga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.