“Warakoze kumbera inshuti nziza”Mu gahinda kenshi The Ben yabuze icyo avuga nyuma yo kubura uwari incuti ye cyane!(AMAFOTO)

Umuhanzi The Ben yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rwa Nyirakuru ubyara nyina, Mukangarambe Yoniya uheruka kwitaba Imana. Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo uyu mubyeyi witabye Imana tariki ya 28 Werurwe 2024 yasezewe bwa nyuma.

Yoniya wari utuye Kayonza akaba yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

Ni umuhango witabiwiriwe n’abavandimwe n’inshuti, aho benshi mu byamamare bari baje gufata mu mugongo uyu muhanzi.

The Ben yari yatabawe n’abarimo Muyoboke Alex, David Bayingana, Israel Mbonyi, Okkama, Alliah Cool, Uncle Austin, Tom Close n’umugore we n’abandi.

Mu ijambio rye The Ben yavuze ko nta magambo menshi yabona yo kuvuga, gusa ngo yari umubyeyi mwiza amwizeza ko bazamubera aho atari.

Ati “Warakoze kumbera inshuti nziza. Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima, reka nkwizeze ko icyo wabibye muri twe kizatanga umusaruro kandi tuzaba aho utari. Wabaye umubyeyi waranzwe n’urukundo, impuhwe n’ubugwaneza. Imana iguhe iruhuko ridashira mubyeyi!”.

Mukangarambe Yoniya yitabye Imana tariki ya 28 Werurwe 2024 aho yari afite afite imyaka 89, akaba asize abana 10, abazukuru 32 n’abazukuruza 39.

REBA AMAFOTO YO MU MUHANGO WO GUSEZERA BWA NYUMA NYIRAKURU WA THE BEN

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.