WASAC yatangiye kugerageza mubazi zifite uburyo bwo kwishyura amazi mbere yo kuyakoresha

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyatangije igerageza rya mubazi z’amazi zikoranye ubuhanga (Smart Meters) zishobora no kwishyurirwaho amazi mbere nk’uko bigenda ku mashanyarazi.

Amazi asohokera muri mubazi za Smart nibigaragara ko angana n

Amazi asohokera muri mubazi za Smart nibigaragara ko angana n’ayabazwe n’isanzwe izaba ikora neza

Igerageza ry’izi mubazi riri gukorerwa mu mujyi wa Kigali, uwa Muhanga n’uwa Bugesera rikaba rizamara amezi abiri zikabona gukwirakwizwa hirya no hino.

Izi mubazi zikoranye ubuhanga zije gukemura ikibazo cyo kujya kubara amazi mu ngo z’abaturage, rimwe na rimwe bagasanga ba nyir urugo badahari cyangwa abakozi ba WASAC bagakererwa kujya kubara.

Izi mubazi za Smart kandi ngo zizajya zohereza ubutumwa bugufi kuri terefene y’umufatabuguzi wa WASAC buri kwezi kugira ngo yishyure adakererewe, kandi zikaba zifite ubushobozi bwo gutabaza igihe hari ushaka kwiba amazi.

Umuyobozi w’ishami rya WASAC mu Karere ka Muhanga ahazageragerezwa mubazi 100 Joseph Sematabaro avuga ko izo mubazi nshya zifite ibice bibiri kimwe gikora nk’ibisanzwe kigatanga inyemezabwishyu ku ikoranabuhanga zohereza kuri terefone, akaba ari nacyo kizatangirizwaho igeragezwa.

Sematabaro avuga ko ikindi gice ari igifite ubushobozi bwo kwishyura amazi mbere gikora nka mubazi z’amashanyarazi iki cyo kikaba kitazahita kigeragezwa kubera ikibazo cy amasezerano mpuzamahanga y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

agira ati, “Turatangira igerageza rikoresha ikoranabuhanga ryisumbuye ku buryo busanzwe naho ibyo kwishyura mbere bizakomeza kurebwaho kuko haracyarimo ibibazo bya (OMS) avuga ko amazi ari ubuzima kandi buri wese afite uburenganzira ku buzima ntabwo rero twarenga ku masezerano yemejwe”.

“Abazakenera kwishyura mbere tuzajya tubashyiriramo ubwo buryo nyuma, tuzabanza gukoresha ubu buryo bwa mbere nabwo hari byinshi buzafasha abafatabuguzi bacu”.

Sematabaro avuga ko ubu mu bice bizageragerezwamo abaturage basabwa gusa kubyemera nta kindi kiguzi kandi izi mubazi zizatangwaho kuko umukiriya azajya yishyura gusa amazi yakoresheje mubazi igakomeza kuba iya WASAC.

Avuga ko hari kugeragezwa mubazi 50 nshya zikoranye ubuhanga zikabara amazi mu gice cy’Umudugudu w’intangarugero wa Munyinya mu mujyi wa Muhanga, izi zikaba zishyirwa kuri mubazi isanzwe zikabara amazi ava muri izo zisanzwe kugira ngo harebwe niba zibara kimwe zizabone kuzisimbura.

Hari kandi izindi 50 zigizwe n’igice cyongerwa kuri mubazi isanzwe nayo igahinduka smart nazo zikazarebwa niba byakora neza.

Hari kandi na Mubazi zizajya zishyirwa ahantu bakoresha amazi menshi zo zikazajya zitanga amakuru kuri WASAC buri munsi, igerageza ryazo rikaba rizatangirira ku kigo cy amahugurwa (RIAM) kiri i Murambi, no kuri Hotel Saint-Andre Kabgayi.

Ubu buryo bubiri bwo gushyiraho mubazi y’ikoranabuhanga no guhindura mubazi isanzwe ikagira iryo koranabuhanga nibugaragaza ubudakemwa hazatangira uburyo bwo kuzikwirakwiza hirya no hino mu gihugu.

Abafatabuguzi basaba ko ikoranabuhanga ryajyana no kongera ingano y’amazi

Abafatabuguzi ba WASAC mu mujyi wa Muhanga bavuga ko bishimiye iri koranabuhanga mu kwishyura amazi kuko bazarushaho kunoza igenamigambi ryabo ku mazi kandi bakaba bakize urujijo rwabaga hagati y’abakozi ba WASAC mu kubara no gutanga inyemezabwishyu.

Bavuga ko rimwe na rimwe bagiranaga ibibazo n’abo bakozi birimo no guhindagura amatariki yo kuza kwishyuza, cyakora bakanifuza ko hakemurwa n’ikibazo cy amazi mu Mujyi wa Muhanga igipimo cy amazi kikajyana no kwaguka k’umujyi kuko amazi aheruka kongerwa mu myaka 15 ishize.

Umwe mu batuye mu mujyi wa muhanga agaragaza ko ibice byinshi nta mazi bifite ku buryo nko mu mpeshyi usanga bavoma mu bishanga no kuri za Kano nkeya zikikije umujyi mu gihe abafatabuguzi ba WASAC basaranganya amazi aba yabonetse.

Agira ati, “Icyihutirwa si ukuzana izo mubazi z’ikoranabuhanga kuruta kuzana amazi ahagije, tumara igihe tutabona amazi kuko ari make izo mubazi zizanoza uburyo bwo kwishyura ariko no kutongera kutubarira nabi nta mbogamizi zizongera kuboneka ariko banongere ingano y’amazi”.

Ni iki OMS iteganya ku kubona amazi kuri buri wese?

Raporo y’ishami ry ’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yo muri 2017 igaragaza ko abaturage basaga miliyari ebyiri ni ukuvuga abasaga 30% by’abatuye Isi batabona amazi meza mu gihe abasaga miliyari enye ni ukuvuga 60% batabona amazi ahagije kandi mu buryo buhoraho.

Iyi raporo igaragaza ko abaturage batuye muri Afurika no mu bice by’Isi bikonja cyane ari bo bibasiwe n’ingaruka zo kubona amazi meza yo kunywa no gukoresha mu isuku n’isukura ku buryo ibyo bice bigaragaramo za miliyoni nyinshi z’abana bahitanwa n’indwara zikomoka ku mwanda.

Iyo raporo igaragaza ko buri wese afite uburenganzira ku mazi meza n’umwuka mwiza ku buryo bungana ariko bika bikiri ihurizo ku bafite amikoro make, izi mbogamizi akaba ari nazo zishingirwaho zamagana uburyo bwo kwishyura amazi mbere kuko kwaba ari uguhagarika ubuzima bw abafite amikoro make.

Sematabaro avuga ko ari nayo mpamvu WASAC yishyuza amazi buri kwezi aho kuba wakwishyura mbere, kandi hakajyaho integuza y’iminsi 15 ngo umufatabuguzi abe yamaze kwishyura ukwezi yavomyemo, mbere y’uko bamukupira amazi.

Mubazi izakomeza kuba imwe muri buri kibanza

Sematabaro avuga ko ikoreshwa rya Mubazi zikoranabuhanga rizakomeza gukurikiza amabwiriza yo gutanga mubazi imwe kuri buri kibanza kuko nabyo biteganywa n’Umuryango wAbibumbye bikaba byarashyizwe mu ntego z’icyerecyezo kigera muri 2030 aho buri gihugu gisabwa kuba buri muturage azaba ashobora kubona amazi meza.

Kugira ngo imibare ya Leta y’u Rwanda itazamo akajagari by’umwihariko ku batuye mu mijyi gutanga mubazi kuri buri kibanza bikaba bifasha kubona amakuru ku y’uko intego igihugu cyihaye zo kugeza amazi meza ku baturage zigenda zigerwaho.

Agira ati “Ikibanza kizakomeza guhabwa mubazi imwe kugira ngo tutica ibarurisha mibare ry igihugu buri kibanza kizakomeza guhabwa mubazi imwe kuko dushyizemo nyinshi wajya usanga twagaragaje ko twatanze mubazi ku bibanza nka 3000 kandi ziri ku bibanza nka 600 gusa bityo ntihamenyekane abantu bagerwaho n’amazi meza”.

Naho ku kijyanye no kongera amazi mu mujyi wa Muhanga, Sebamatabaro avuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuriti kuko hari gukorwa imiyoboro mishya izageza amazi hirya no hino ikunganira amazi asanzwe atangwa bitarenze uyu mwaka wa 2020.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.