Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) yasabye Ikigo cy’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (WDA) gusobanura imikoreshereze mibi y’imari ya Leta kivugwaho, nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Letato (Auditor General).
WDA yitabye iyo Komisiyo ku wa 15 Nzeri 2020, igiye gusobanura ibibazo byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018-2019, yagaragaje ko hari miliyari 15 z’amafaranga y’ u Rwanda, icyo kigo kitashoboye kugaragaza icyo yakoreshejwe, ku buryo ibisobanuro batanze byari ku rwego rwa 39% aho kuba nibura 60%.
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, umwe mu bagize PAC, wanakurikiye uko WDA yisobanura, avuga ko icyo kigo cyananiwe guhuza na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta guhera mu 2016.
Muri byinshi Ikigo cya WDA kivugwaho na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, harimo kuba cyarananiwe gusobanura impamvu habayeho kwishyura amafaranga y’inyongera (extra cost) agera kuri miliyoni 16.5 z’amafaranga y’u Rwanda, yishyurwa umuntu wikorera utumiza ibintu mu mahanga, ku makamyo yari yatinze kuri gasutamo hari ibyo ataruzuza, akahamara iminsi 22 kandi apakiye ibikoresha by’ubwubatsi.
WDA kandi ntiyashoboye gusobanura impamvu itagaragaje amasoko atanu yatanzwe mu myaka ibiri ishize afite agaciro ka miliyari ebyiri na miliyoni magana atanu na mirongo inani n’imwe z’amafaranga y’u Rwanda.
Gatabazi Pascal, Umuyobozi Mukuru w’icyo akaba avuga ko na bo batishimiye ayo makosa yo mu rwego rw’ubuyobozi yabaye mu kigo ayobora.
Gatabazi kandi yananiwe gusobanura icyatumye bacibwa amande ya miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda kubera gukerererwa kwishyura imisoro.
Abwira Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Gatabazi yagize ati “Nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma dutina kwishyura imisoro”.
Mu bindi WDA yasabwe gusobanura, ni amafaranga agera kuri miliyoni magana atandatu z’u Rwanda, raporo y’Umugenzuzi Mukur w’Imari ya Leta, igaragaza ko WDA yakoresheje igura ibikoresho by’ubwubatsi byo kubaka ishuri ry’imyuga (Technical and Vocational Education Training-TVET), ariko ishuri ntiryuzuye kandi n’ibikoresho biri aho ntacyo bimara.
Gatabazi yagize ati “Inyubako ntizuzuye kubera ko twagiye dutenguhwa na ba Rwiyemezamirimo, ni yo mpamvu hari n’ibikoresho by’ubwubatsi biri aho, bitakoreshejwe”.
Iryo shuri rya TVET ryagombaga kuba ryaruzuye muri Werurwe 2020, WDA yari yasabwe kugaruka imbere ya PAC kugira ngo yongere isobanure ibimaze gukorwa kuri iryo shuri nyuma y’ibyagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukur w’Imari ya Leta.