Will Smith mu kangaratete / Ese yasabye imbabazi atinze ngo adahomba Oscar y’agaciro gakomeye? Abi imbere muri Sinema bavuzeko agakino yakinnye asaba imbabazi nyuma y’urushyi yakubise Chris Rock kadahagije

Kuba Will Smith yasaba imbabazi mu bwitonzi bwinshi yicishije bugufi cyane nyuma yo gukubitira Chris Rock urushyi imbere y’imbaga nyamwinshi bikababaza benshi kw’isi , bishobora kumuviramo kuba yarakerewe ngo  atabare igihembo cye cya Oscar cyari mu nzozi ze. Ibi bikaba byavuzwe n’abimbere mu ruganda rwa sinema.

Haciyeho igihe gito ubwo ku cyumweru umukinnyi w’igihangange kw’isi muri sinema Will Smith yakoraga agashya katunguye abantu bose . Umunyarwenya nawe ukomeye uri no mu bakunzwe cyane Chris Rock yari kurubyiniro asusurutsa abantu , maze ateye urwenya avugamo umugore wa Will Smith nabi amuserereza ku ndwara arwaye ya ‘Alopecia’ ituma umuntu apfuka umusatsi yarakara akahamusanga kurubyiniro akamukubita urushyi, maze nyuma akamusaba imbabazi.

Nyuma y’ibyo yari amaze gukora uyu Will Smith umugabo wa Jada Pinkett , akaba papa wa Jaden na Willow Smith bose b’ibyamamare muri muzika na sinema yo kw’isi hose, ngo imbabazi yasabye abinyujije kumbuga nkoranyambaga ntizakuraho ko bahamagarira  Academy of Motion Picture Arts and Sciences kumwambura igihembo yayafashe nyuma iminota 20 gusa bibaye cyangwa bakanamwirukana mu marushanwa.

Inama y’igitaraganya yahise itangira nyuma y’akanya gato cyane Chris Rock akubiswe urushyi , birakura bigera no muri Los Angels ndetse abakinnyi bose bakomeye babikurikiranira hafi , mu gihe uruganda rwa Sinema narwo rugishaka icyo gukora.

Imyanzuro y’ibiba kuri Smith w’imyaka 53 y’amavuko ishobora gufatwa uyu munsi mu gihe ba guverineri b’Academy baraba bahuye nk’uko bisanzwe buri nyuma ya Oscar, gusa akaduruvayo ko kari bukomeze kugeza muri Gicurasi habaye inama yeruye.

Ubu rero iyi Academy imerewe nabi isabwa gutura hasi iki cyamamare muri ‘Men In Black’ filime yamenyekanye cyane kw’isi , azizwa urushyi yakubise uyu mu nyarwenya Chris Rock w’imyaka 57 y’amavuko wari ushatse gukinira kuburwayi bw’umugore we.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram , Will Smith yasabye imbabazi agira ati:“Ihohoterwa mu buryo ubwaribwo bwose nink’uburozi kandi byanagusenya cyane. Imyitwarire yanjye mw’ijoro ryahise rya Academy Award siyo kwakirwa neza siniyo kwihanganirwa. Gutera urwenya ku mitungo yanjye bigendanye n’akazi , naho urwenya kuburwayi bwa Jada byandenze sinabasha kubyakira nkoreshwa n’amrangamutima”

Ubwo butumwa bwakomezaga bugira buti:”Nifuje gutangaza ko nkusabye imbabazi Chris , nari nataye umurongo ndi mu buyobe , ntewe ikimwaro kandi igikorw nakoze nakerekezo gifite ku mugabo nifuza kuba we.

Will Smith yakubise Chris Rock amuziza guserereza umugore we Jada Pinkett ku ndwara arwaye yo kutamera umusatsi

Will Smith hari abari kumusabira guhanwa yamburwa ibihembo akanirukanwa mu marushanwa.

 

REBA VIDEO Y’UMWANA UFITE IMPANO IDASANZWE

https://www.youtube.com/watch?v=tBS11k8hdjw

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.