Wowe uri Police wahajya?

Iri joro, nko mu ma saa munani, numvishe abajura bitwaje intwaro bateye ahantu duturanye. Nahise mfata telephone mpamagara 112, ikhntu cya mbere numvishe cyari:

MURAKAZA NEZA KURI POLICE Y’U RWANDA, NIBA UKORESHA IKINYARWANDA KANDA 1, PRESS 2 FOR ENGLISH, APPUYER 3 POUR LE FRANCAIS.

Nahise nkanda 1, numva haje irindi jwi rivuga ngo:

NIBA ARI IMPANUKA, KANDA 1, NIBA ARI UBUJURA BWITWAJE INTWARO KANDA 2, NIBA ARI IHOHOTERWA KANDA 3.

Nahise nkanda 2, numva irindi jwi rirambwiye ngo:

NIBA BITWAJE IBYUMA CG IMIPANGA KANDA 1, NIBA ARI AMA PISTOLI KANDA 2, NIBA ARI AK 47 KANDA 3, NIBA ARI MASHINE GUN KANDA 4, NIBA BABIFITE BYOSE KANDA 5.

Nahise nkanda gatanu, numva ijwi rirambwiye ngo:

Hmmm… WOWE URI UMUPOLISI AHO HANTU WAHAJYA MWA?!?

Bihita byikupa!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.