Yabanje kuba mayibobo itagira aho itaha arakubitika bikabije ariko nyuma agera ku nzozi ze / Dore Amateka ya Louis Vuitton wagangikanaga n’abazamu kumiryango y’amaduka nyuma akaba umuherwe karundura

Benshi bakunze kubona ikirango cya LV kiri mu nyuguti ebyiri zisobekeranye gishyirwa ku myenda, Amasaha, inkweto cyangwa ibikapu bitandukanye ariko ntibamenya inkomoko yacyo.Ibicuruzwa biriho ibi birago ni bimwe mu bihenda cyane ku Isi ku buryo biba bigoye kubona ufite bene ibi bicuruzwa ari ibya nyabyo bitari ibyiganano. Louis Vuiton ifite imari shingiro ya miliyari 3$ yashinze mu myaka 169 ishize kuva icyo gihe kugeza ubu ni inzu y’imideli iyoboye izindi muri iki gihe.

Isi ikize ku mateka ahambaye y’abanyabigwi Luis Vuiton ni umwe muri abo bindashyikirwa.

Ubungubu Louis Vuitton yihuje na Moët Hennessy (MH) bikora ikigo cyiswe LVMH iyoborwa na Bernard Arnault gifite mu nshingano ibigo by’imideli 75 birimo Louis Vuitton, Dior, Sephora n’ibindi.
Louis Vuiton ni uruganda rwashinzwe mu 1854 rushibutse ku ishavu n’akababaro ku mwana muto utari ufite aho aba, wahoze ari mayibobo mu mujyi wa Paris, afite intego y’uko umunsi umwe azaba umukire uko byagenda kose nyamara ntabyo kurya no kwambara yari afite.

Mu buzima yakuriyemo yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umukozi wo murugo, umukarani n’ibindi agera ku rwego rwo gukora imigati. Iyi mibereho yayikuyemo amasomo akomeye yatumye aba ikimenyabose biturutse ku myambaro yahanze.

Inkomoko y’ikigo Louis Vuiton

Vuitton yavukiye i Anchay mu mujyi wa Jura, mu Bufaransa mu 1821, Se yari umuhinzi, umubumbyi ukora imitako anacuruza ngo haboneke imibereho y’umuryango wabo. Ubwo Vuitton yuzuzaga imyaka 10 Nyina yitabye Imana, hashize igihe gito ni bwo se Yaje gushaka undi mugore utaraboroheye na gato dore ko yahoraga amukubita cyane ibintu atigeze yibagirwa na rimwe.

Nyuma y’imyaka itatu Vuitton yahisemo guhunga umuryango we afata urugendo rw’ibirometero 470 ava i Anchay yerekeza i Paris ntawe ahazi atangira arara ku mihanda ubundi ku manywa akirirwa ashakisha igiceri yaguramo umugati wo kurya. Hano i Paris yarahababariye cyane arara ku miryango y’amaduka atandukanye gusa yaje kugira amahirwe abona akazi mu iduka ry’umunyabugeni wakoraga imitako itandukanye kuva ku mabuye, ibiti, ibitambaro n’ibindi.

Vuitton yakoraga aka kazi atangira aho ataha dore ko ubwo nyuma yo gusoza akazi yajyaga kuraza abazamu batandukanye bararira ibicuruzwa bya ba shebuja. Nyuma y’igihe yabonye akazi mu kindi kigo cya Monsieur Marechal wakoraga ibisanduku binini byari bigezweho muri icyo gihe ku bantu bakora igendo za gari ya moshi. Aha yahigiye byinshi ndetse akundwa cyane n’abamwe mu bakiliya ba Monsieur Marechal atangira kubona udufaranga duke tumubeshaho i Paris.

Igikundiro yari afite muri rubanda cyatumye izina rye rigera ibwami, umwamikazi w’u Bufaransa Eugénie de Montijo amutumizaho ubwo. Vuitton yahawe akazi aho ibwami ashingwa kujya akorera umwamikazi ibisanduku atwaramo imizigo myinshi yoherezaga hirya no hino mu Bufaransa no hanze yabwo. Aha yahakuye amafaranga menshi n’umubare munini w’abakiliya bituma atangiza iduka rye ry’imideli rikora ibicuruzwa byihariye byahinduye byinshi ku buzima bwe n’ubucuruzi mu Bufaransa.

Ibikapu by’icyo gihe byari bikoze mu ruhu ariko imvura yagwa ibibitsemo bigatoha, iki ni kibazo Louis Vuitton yitegereje neza atangira guhanga ibikapu bikozwe mu bitambaro bidahitisha amazi ku buryo ikibitsemo kidatota. Ibi bikapu n’amavarisi ye byarakunzwe cyane i Burayi bitangira kumwijiriza amafaranga menshi izina rye ryari ryanditse kuri byo ritangira kwamamara ubwo.

Mu 1854 ubwo yari afite imyaka 33 yashyingiranywe na Clemence-Emilie Parriaux wari ufite imyaka 16 babyarana umwana umwe w’umuhungu Georges Ferréol Vuitton. Uyu muhungu ubwo yari amaze gukura yatangiye gukorana na Se nawe azana amaraso mashya n’ubusirimu bwinshi muri uyu mwuga wa se. Georges yahise ashyira ku isoko ingufuri zifunga ibyo bikapu binini se yakoraga birushaho kwizerwa cyane.

Mu 1871 bahuye n’ibyago bikomeye imitungo yabo yose itikirira mu ntambara yamaze umwaka umwe u Bufaransa buhanganye n’ubwami bwa Prussia. Uyu muryango wasigaranye ibitekerezo gusa aba ari byo bakoresheje bisuganya arongera akora ibikapu, imyenda, inkweto n’ibindi byageze mu bwami bw’ibihugu bitandukanye ku mugabane w’u Burayi.

Ku myaka 72 Louis Vuitton yitabye Imana uruganda rusigara mu biganza by’umuhungu we George Vuitton. Uyu musore utaratengushye icyizere se yamugiriye yashyize mu ngiro bimwe mu byo umubyeyi we yasize byose ndetse yerekeza muri Amerika n’ahandi afungurayo amaduka. Inyuguti tubona ubu zanditse ku bicuruzwa bya Louis Vuitton siko byari bimeze kera. Ibi birango tubona ubu byashyizweho n’umuhungu we yongeraho uturabo mu rwego rwo kunamira Se.

George Vuitton yitabye Imana afite imyaka 79 uruganda rusigara mu biganza by’umuhungu we Gaston Louis Vuitton wabyaye abahungu batanu bamufashije kuzamura izina ry’iki kigo hirya no hino ku Isi. Aba bahungu mu mwaka umwe bavuye ku gucuruza miliyoni 29$ ku mwaka bagera kuri miliyoni 58$.

Nyuma y’igihe Louis Vuitton yahujwe na Moët Hennessy ikigo cy’Abafaransa gikora inzoga zihenze za champagne na Konyagi bivamo ikigo rutura mu bijyanye n’imideli ku Isi muri iki gihe LVMH (Louis Vuitton Moët Hennessy). Ubu ni bo bakora imyambaro, inkweto, ibikapu n’imitako, n’ibindi bihenze ku Isi biri mu birango by’ibigo bigera kuri 75 birimo Louis Vuitton, Christian, Celine, Dior, Tiffany & Co, Hennessy, Couture, Fendi, Loro Piana n’ibindi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.