Yabonye umwenda umubyeyi we yari yambaye mu mibiri yabonetse i Nyamirambo (Video)

Hashize iminsi mike mu rugo rw’umuturage utuye i Nyamirambo ku rya nyuma habonetse ibyobo byajugunywemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibiri isaga 100 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu rugo rw’uwitwa Simbizi François. Uyu Simbizi François yaje guhamwa n’icyaha cya Jenoside, arakatirwa, arafungwa ariko aza kugwa muri gereza.

Ubwo ibi byobo byabonekaga, muri uru rugo habaga umugore wa Simbizi n’abana be. Bose uko bari batuye muri uru rugo batawe muri yombi kugira ngo bakurikiranwe ku byaha birimo no kudatanga amakuru.

Byinshi kuri iyi nkuru bikubiye muri iyi video ya Kigali Today yatunganyijwe na Richard Kwizera.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.