Umugabo wo mu Bwongereza ahagaritse umutima nyuma y’uko yanduye Coronavirus mu rugendo rw’ibanga yari yagiyemo mu Butaliyani n’inshoreke ye.
Uwo mugabo yashyizwe mu kato mu gihe ari gukurikiranwa n’abaganga, umugore we na we akaba yarishyize mu kato, kandi ntazi uburyo umugabo we yanduye iyo virus.
Uyu mugabo yabwiye abakurikirana ibikorwa by’ubuzima mu majyaruguru y’u Bwongereza ko yanduye nyuma y’urugendo rw’ibanga yagiriye hanze y’u Bwongereza agiye guca inyuma umugore we.
Uyu mugabo utatangajwe amazina ari mu kigero cy’imyaka 30. Ajyana n’iyo nshoreke ye mu Butaliyani ngo yari yabwiye umugore we ko agiye mu rugendo rw’akazi [k’ubucuruzi] mu Bwongereza, umugore we akaba ataramenye uburyo umugabo we yageze mu Butaliyani.
Akiva mu Butaliyani yijyanye ku bitaro afite ibimenyetso bya coronavirus birangira basanze arwaye Covid-19.
Uwo mugabo uvugwaho kuba ari umukire unafite akazi kamusaba gukora ingendo z’indege cyane, yabwiye abaganga ko inshoreke bajyanye mu Butaliyani ari umugore ariko yanga kuvuga izina rye.
Umugore we ubu yishyize mu kato mu nyubako batuyemo mu majyaruguru y’u Bwongereza.
Ikinyamakuru The Sun cyanditse ko uyu mugabo ari we uri kuvugwa cyane n’abayobozi b’inzego z’ubuzima mu Bwongereza, “ikibazo cye kikaba cyari kuba gisekeje iyo kitaba gikomeye.”
Uyu mugabo yemeje ko urugendo rwe mu Butaliyani rwari urwo guca inyuma umugore we kandi yemeza ko umugore we atari azi ko ari ho yagiye.
Uwo mugore ngo atekereza ko umugabo we yanduye Coronavirus muri urwo rugendo rw’akazi yamubeshye ko yagiyemo mu Bwongereza.
N’ubwo uyu mugabo yabwiye abaganga ibyabaye byose, yavuze ko nta kintu na kimwe cyatuma avuga iyo nshoreke ye bari bajyanye mu Butaliyani.
Avuga ko yari yakoze ibishoboka byose ngo umugore we atarabukwa iby’urugendo rwe mu Butaliyani, ariko ntiyatekereza ku cyorezo cya Covid-19 yashoboraga guhurirayo na cyo.
Gusa kuri ubu ngo ashima Imana ko yabashije gusubira mu gihugu cye ingendo z’indege zitarahagarikwa kuko byari kumusaba ibindi bisobanuro.
Uyu mugabo kuri ubu ahangayikishijwe n’uko icyaha yakoze cyo guca inyuma uwo bashakanye kiri kumenyekana kurusha uko ahangayikishijwe n’ubuzima bwe.
U Butaliyani ni cyo gihugu ku mugabane w’u Burayi cyibasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19, abagera ku 2,158 bakaba bamaze gupfa muri icyo gihugu. Umukuru kurusha abandi mu bapfuye ni uw’imyaka 95 mu gihe umuto kurusha abandi ari uw’imyaka 39.