Yakatiwe imyaka 30 na Gacaca yihisha ubutabera none yafashwe agiye kwiba

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 18 Nzeri 2020, i Karama mu Murenge wa Ruhashya hafatiwe umugabo ukekwaho ubujura, barebye basanga ni Isaac Banyangiriki wari warabuze ngo afungirwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.


Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara aho uwo mugabo akomoka, David Muhire Ntiyamira, Banyangiriki uyu ubu afite imyaka 50. Iwabo ni mu Mudugudu wa Gasambu, Akagari ka Gatoki, Umurenge wa Save.

Yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, ariko ntiyagaragara ngo afungwe kuko yahise atangira kwihisha.

Yafashwe agerageza gutobora inzu ngo yibe, induru ziravuga arirukanka anasiga abamwirukanseho, ariko aza kugwa mu cyobo cyacukuwe habumbwa amatafari yo kubaka inzu.

Icyo cyobo nticyari kirekire, ariko yagwiriye imwe mu ntwaro yari yitwaje iramukomeretsa, none ubu ari mu maboko ya polisi ariko ari no kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mbazi. Intwaro bamusanganye ni ipiki, inkota n’icyuma.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Banyangiriki amaze igihe yihishe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Banyangiriki amaze igihe yihishe kuko atarabazwa. ubu hari gushakwa uko yajyanwa muri gereza akajya kurangiza igihano, dore ko ibikomere byo byavuwe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.