Yambara nk’abayobozi b’ingabo kuko ngo ari umwofisiye wa Mariya

Hari umugabo ukunze kujya gusengera i Kibeho yambaye imyenda y’umweru iteye nk’iy’abayobozi bo mu gisirikare. Ngo abiterwa n’uko ari ingabo yo mu rwego rwo hejuru (ofisiye) ya Bikira Mariya.

Emmanuel Rugerinyange yiyita ingabo ya Mariya yo ku rwego rwa Ofisiye

Emmanuel Rugerinyange yiyita ingabo ya Mariya yo ku rwego rwa Ofisiye

Uwo mugabo witwa Emmanuel Rugerinyange afite imyaka 71. Aba yambaye ingofero iteye nk’iy’aba ofisiye. Imyenda na yo ni ko iba iteye, ariko mu ibara ryiganjemo umweru.

Ku ngofero imbere, ku ntugu ndetse no ku bindi bice bimwe na bimwe by’iyo myambaro ye, haba hariho amashusho n’ibindi bimenyetso ngo bifite icyo bivuze.

Agira ati “Ku ngofero hari ishusho y’umubyeyi Bikiramariya udusabira. Ahagana mu gituza hamwe hari ibendera ry’ingabo za Mariya, ahandi na ho hari umugabekazi utugaba twese.”

Ku rutugu rumwe hari ishusho ya Roho Mutagatifu amanukira ku ntumwa kuko ngo nk’ingabo ya Mariya Roho amuha imbaraga zituma atsinda. Ku rundi rutugu hari abantu bahambiriye ku biti batwikwa. Ati “Ni abahowe Imana b‘i Bugande. Ni intwari zacu zatahutse.”

Rugerinyange iyo yagiye gusengera i Kibeho aba afite n’inkoni iriho amashusho ya Bikira Mariya.

Iyi myambaro ye igaragara mu ibara ry’umweru kuko ngo ushushanya amahoro. Ugaragaraho n’ibara ry’ubururu rikunze kwifashishwa kuri Bikira Mariya, n’iry’umuhondo rikunze kwifashishwa na Kiliziya Gatolika.

Iyi myambaro kandi ayambara mu rwego rwo kugaragariza n’abo bahura na bo ko ari ingabo ya Mariya, ni ukuvuga umulejiyo wo ku rwego rwa ofisiye, kandi bimuteye ishema.

Ati “Burya umuntu w’ingabo ntabwo yibagirwa uwo ari we. Njyewe ndi ingabo ya Bikira Mariya, ni na yo mpamvu mbigaragaza mu myambarire. ”

Akomeza agira ati “Iyo ukunda umuntu mukaganira kenshi, umusaba, nawe ibyo agusabye urabimuha. Bikira Mariya yarambwiye ngo uzambare gutya, ndabikora. Ntekereza ko umbonye bishobora kumutera na we kuba ingabo ya Mariya.”

Gutegekwa na Maria kwambara gutyo ariko ngo ntibyabaye mu buryo bwo kubonekerwa, ahubwo yaricaye yumva arabimubwiye, mu mutima we.

Kwambara gutya kandi ngo abihera ku ijambo ry’abayobozi muri Kiliziya. Ati “Musenyeri Filipo Rukamba yigeze kuvuga ngo nimube abahamya ba Kristu. Papa na we yigeze kuvuga ngo isi ikeneye abatangabuhamya kuruta ko ikeneye abigisha.”

Rugerinyange avuga ko ari ingabo ya Mariya kuva mu mwaka wa 1973. Ngo yatangiye ari ingabo isanzwe (umulejiyo usanzwe), aza kuba umu ofisiye (officier), ni ukuvuga umuyobozi, ku buryo yajyaga yitabira inama z’abalejiyo ku rwego rwa perefegitura.

Ati “Twaturukaga iwacu i Ruhinga, ubu ni mu Murenge wa Nyabimata, tukaza mu nama i Kibeho. Twagendaga urugendo rw’ibirometero bibarirwa muri 30. Twavaga iwacu saa saba za nijoro, i Kibeho tukahumvira misa ya mugitondo.”

Kandi yakundaga kujya mu mabonekerwa yaberaga i Kibeho. Icyo gihe ngo hazaga abantu baringaniye, ugereranyije n’imbaga isigaye iza kuhasengera cyane cyane tariki ya 15 Kanama izirikanwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Ati “Bikira Mariya yaratubwiraga ati ‘iyi Kibeho mureba hari ikintu kizahaba kibi.’ Kandi koko byarabaye kuko hano i Kibeho haguye inzirakarengane nyinshi.”

Uyu mugabo kandi ngo afata igihe kirekire cyo gusenga kuko abyuka saa cyenda agasenga, saa kumi n’imwe agasoma bibiliya (amasomo y’umunsi), hanyuma akajya mu misa.

Ati “Bakunze kunyita ‘Nikobyagenze’. Mbivuga nyuma yo gusomerwa Ijambo ry’Imana kuko mba nafashe umwanya uhagije wo kurizirikana. Bamwe barandwanya ngo ni ukurogoya umusaseridoti. Ariko njyewe numva ari uburyo bwo guhamya Yezu ku mugaragaro.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.