Yanga wamenyekanye mu gasobanuye akaba na mukuru wa Junior Giti nawe yitabye Imana / ibi nibiki banyarwanda

Nkusi Thomas wamenyekanye nka “Yanga” mu gusobanura filimi, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.

Junior nawe usanzwe usobanura filimi, yabwiye IGIHE ati“Yapfuye saa tanu n’igice aguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.”

Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

Yanga wamenyekanye akanamenyekanisha agasobanuye ubu ntakiri mu mwuka w’abazima

Bimenyekanye bitangajwe na murumuna we wubatse izina nawe mu gasobanuye kw’izina rya Junior Giti.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.