Yanga ya Haruna na Sibomana yanganyije, ibura amahirwe y’umwanya wa kabiri

Ikipe ya Young Africans (Yanga) yanganyije na Azam Fc mu mukino amakipe yombi yarwaniraga gufata umwanya wa kabiri

Kuri iki Cyumweru muri Tanzania habaye umukino wari utegerejwe na benshi, umukino wahuje Young Africans (Yanga), aho yahuraga na Azam Fc yari ifite umwanya wa kabiri.



Muri uyu mukino ikipe ya Yanga isanzwe ikinamo abanyarwanda barimo Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Pappy bari banabanjemo, bifuzaga gutsinda bagaca kuri Azam ibarusha amanota abiri.


Yanga inafite abafana benshi mu Rwanda ntibyaje kuyihira, kuko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, bituma Azam igira amanota 58, ikomeza kurusha Yanga amanota abiri yo yahise igira 56.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.